I Burundi baburiwe kuba maso ngo kuko igitero kirabegereje.
Ni imburo abaturage b’u Burundi bagenewe na perezida w’iki gihugu cya bo, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko bakwiye kuba maso, ngo kuko ntawamenya igihe u Rwanda ruzaterera iki gihugu cyabo.
Ni ubutumwa perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje akoresheje urubuga rwe rwa x, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16/02/2025, yababwiye ko u Burundi bwiteguye kurwana n’u Rwanda kandi ko bakwiye kuba maso.
Yagize ati: “Nyuma y’ibiganiro byinshi mperuka kugirana n’inshuti z’u Rwanda, abari biteze kungukira mu gitero cy’u Rwanda ku Burundi, basubize amerwe mu isaho. Ariko Abarundi mu be maso kuko ntawe uzi umunsi w’umujura.”
Hashize iminsi Evariste Ndayishimiye avuga amagambo ya gashozantambara, anagaragaza ko igihugu cye cyiteguye gutera u Rwanda kandi ko kizarutsinda.
Ubwo kandi uyu mukuru w’igihugu yasuraga abaturage bo mu ntara ya Kirundo, tariki ya 11/02/2025, nabwo yavuze amagambo asa naya.
Aho yagize ati: “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mu bibutse muti muzi mu Kirundo aho byavuye?”
Ibyo abivuze mugihe iki gihugu cy’u Burundi cyohereje abasirikare bacyo muri RDC, aho bahuje imbaraga n’ingabo z’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo n’indi ikorana byahafi na Leta ya Kinshasa.
Ahanini bivugwa ko uko guhuza imbaraga bashaka uko bazatera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame.