• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

I Burundi baburiwe kuba maso ngo kuko igitero kirabegereje.

minebwenews by minebwenews
February 16, 2025
in World News
0
Perezida w’u Burundi yanenze ingabo za RDC.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Burundi baburiwe kuba maso ngo kuko igitero kirabegereje.

Ni imburo abaturage b’u Burundi bagenewe na perezida w’iki gihugu cya bo, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko bakwiye kuba maso, ngo kuko ntawamenya igihe u Rwanda ruzaterera iki gihugu cyabo.

Ni ubutumwa perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje akoresheje urubuga rwe rwa x, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 16/02/2025, yababwiye ko u Burundi bwiteguye kurwana n’u Rwanda kandi ko bakwiye kuba maso.

Yagize ati: “Nyuma y’ibiganiro byinshi mperuka kugirana n’inshuti z’u Rwanda, abari biteze kungukira mu gitero cy’u Rwanda ku Burundi, basubize amerwe mu isaho. Ariko Abarundi mu be maso kuko ntawe uzi umunsi w’umujura.”

Hashize iminsi Evariste Ndayishimiye avuga amagambo ya gashozantambara, anagaragaza ko igihugu cye cyiteguye gutera u Rwanda kandi ko kizarutsinda.

Ubwo kandi uyu mukuru w’igihugu yasuraga abaturage bo mu ntara ya Kirundo, tariki ya 11/02/2025, nabwo yavuze amagambo asa naya.

Aho yagize ati: “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mu bibutse muti muzi mu Kirundo aho byavuye?”

Ibyo abivuze mugihe iki gihugu cy’u Burundi cyohereje abasirikare bacyo muri RDC, aho bahuje imbaraga n’ingabo z’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo n’indi ikorana byahafi na Leta ya Kinshasa.

Ahanini bivugwa ko uko guhuza imbaraga bashaka uko bazatera u Rwanda bagakuraho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame.

Tags: Kuba masoU BurundiU Rwanda

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?