I Burundi ibiciro by’amakara biri kuvuza ubuhaha, ibyatumye abaturage bari kurira ayo kwarika.
N’ibiciro by’amakara byazamuwe ku rwego rutigeze rubaho n’ikindi gihe i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi nk’uko abaturage bakomeje kubiganiriza ibitangaza makuru byo muri icyo gihugu.
Bamwe muri aba baturage baturiye i Bujumbura ya Mairie, babwiye i radio ya Bonesha FM ko ibiciro by’amakara byazamutse kandi ko byagiye kurugero ruhanitse cyane.
Nk’uko babivuga umufuka umwe w’amakara wahoraga ugura amafaranga ibihumbi 35 by’Amarundi, kur’ubu uri guca umugabo umwe ugasiga undi, kuko uri kugura ibihumbi 75 mu gihe uwahoraga ku bihumbi 65 nawo ubu uragura hagati y’ibihumbi 120 n’ibihumbi 150.
Abacuruzi b’ay’amakara bo basobanuye ko ibi biciro byazamuwe ku mpamvu z’ubukene buri guca ibintu muri iki gihugu, kandi ko ubwo bukene ahanini buva ku kuba iki gihugu cyarabuze igitoro (lisansi).
Munsobanuro batanga ngo n’uko abazana ay’amakara nabo bibahenda bikabasaba gutanga byinshi kugira ngo bayageze i Bujumbura, bityo bituma nabo bayahendesha cyane.
Mu gihe abaguzi nabo bakomeje kwivovota aho bavuga ko biri kubagiraho ingaruka zo kwikokora utwabo kugira ngo bagure amakara.
Abandi muri aba baturage baturiye i Bujumbura bavuga ko bahoraga bacana amakara y’igihumbi kimwe ku munsi, ariko kubu bibasaba gukoresha ay’ibihumbi bitatu ndetse birenga.
Ibi kandi byatumye Abanyagihugu batangira kunenga leta ya perezida Evariste Ndayishimiye aho bamusaba gutorera iki kibazo umuti kandi ko yahita abikora mu maguru mashya.
Ni mu gihe aha mu Burundi hagiye humvikana abantu binubira ubu butegetsi bwa CNDD FDD, bavuga ko aribwo butegetsi bwazanye ibyago muri iki gihugu ndetse ko nta n’ubundi butegetsi bwigeze bukora nk’ibyo iy’ingoma yakoze.
Mu byo bavuga harimo ko iki gihugu kigize imyaka irenga ibiri nta gitoro, kandi ko kirimo inzara, ubushomeri n’ibindi.
Abenshi basaba Evariste Ndayishimiye kwegura kugira ngo Abarundi bishakire umuntu uzabasha gukiza iki gihugu.
MCN.