I Burundi mu byishimo nyuma y’uko babonye igitoro (lisansi)
Igihugu cy’u Burundi cyari kimaze hafi imyaka irenga itanu cyarabuze ibikomoka kuri peteroli, ahanini lisansi, ariko cyongeye kuyibona.
Ni nyuma y’aho ku munsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 01/11/2025, hagaragaye imodoka nyinshi ziparitse ku cyapa kinini, zitegereje abagenzi. Iki cyapa kiri ahahoze isoko nkuru ya Bujumbura, ari na ho kuri ubu hashyizwe parikingi nkuru iparikamo imodoka zitwara abagenzi mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura n’ahandi mu gihugu.
Hari hashize imyaka itanu utabona imodaka nyinshi ziparika muri kiriya gice, kubera igitoro cyari cyarabuze mu Burundi hose.
Ariko nk’uko amakuru aturuka i Bujumbura abivuga mu minsi ishize, peteroli n’amazutu byongeye kuboneka ku masitasiyo menshi ntangorane. Ibintu byakiriwe neza n’abaturage bakemeza ko byoroheje ingendo zabo ndetse n’ibikorwa byabo bya buri munsi.
Ingaruka ry’ibura by’ibikomoka kuri peteroli mu Burundi byatumye haba ugukoresha magendu kugira ngo babibone, ibyanatumye bamwe mu Barundi batabwa muri yombi, kandi no kubibona bikabahenda kubera babikuraga kure, ariko ubu barashimira Leta yabo yagize uruhare kugira ngo bongere ku bibona.









Ndayishimiye nashake yitonde Kubo atazi