• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

RDC:Imirwano hagati y’Abapfulelo n’umutwe wa GENAFEC iravuza ubuhuha mu cyahoze ari Katanga

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
November 2, 2025
in Conflict & Security
0
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

RDC:Imirwano hagati y’Abapfulelo n’umutwe wa GENAFEC iravuza ubuhuha mu cyahoze ari Katanga

Amakuru aturuka i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga haherereye mu majy’Epfo ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko hari kubera intambara ikomeye hagati y’Abapfulero n’umutwe wa GENAFEC.

READ ALSO

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

Nk’uko Minembwe Capital News yasobanuriwe, uyu mutwe wa GENAFEC ugizwe n’abantu bo muri Katanga bavuga ururimi rw’igiswahili, igihe kimwe barwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, nyamara ikindi gihe bakavuga rumwe nabwo.

Ni mu gihe Abapfulero bavugwa muri iyi mirwano bo ari abo mu mutwe wa Wazalendo. Bikaba bisanzwe bizwi ko Abapfulero batuye muri Kivu y’Epfo, ariko kubera intambara bakwiye igihugu cyose, ku buryo n’i Lumbushi kuri ubu hatuye abatari bake.

Imirwano hagati y’impande zombi yatangiye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, itariki ya 02/11/2025, ibera neza mu gace kitwa Lwashi k’i Lubumbashi.

Ni imirwano amakuru akomeza avuga yaguyemo Abapfulero batandatu, mu gihe abakomerekejwe nabo babarirwa mu icumi.

Ku ruhande rwa GENAFEC, ntacyo aya makuru aremenya haba kubapfuye cyangwa bakomerekejwe.

Mu butumwa bw’amajwi bwashyizwe hanze bugaragaza Umurwanyi wo mu ruhande rw’Abapfulero ashinja urwo bahanganye ubujura, n’ubujura yavugaga ko babukora bakoresheje intwaro. Ibyo akaba ari na yo ntandaro y’iyi ntambara ikomeje guca igiti muri icyo gice.

Yagize ati: “GENAFEC n’icyama[umutwe] cy’ubujura. N’icyama cy’amabandi. Bariba kandi barasahura, ibyabo sibyo kwihanganirwa. Rero, twanzuye guhangana na yo.”

Hagaragaye n’umurongo w’urubyiruko rw’Abapfulero werekezaga ahari kubera imirwano, rwaturukaga mu duce dutandukanye two muri Lumbushi.

Ihangana hagati yabo bari gukoresha imbunda ahanini ku ruhande rwa GENAFEC, naho Abapfulero abenshi bari gukoresha intwaro gakondo, nk’imipanga, amahiri, inkoni n’imbunda.

N’ubwo ari uyu munsi intambara nyirizina yabaye, ariko impande zombi hagati yazo hari umwuka uzikururira mu ntambara nk’iyi.

Tags: AbapfulerogenafecImirwanoLubumbashiWazalendo

Related Posts

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
Conflict & Security

Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo

September 25, 2026
KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
Conflict & Security

KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC

September 25, 2026
Menya ibice drone itazwi yagabyeho ibitero bikomeye kuri FARDC n’abambari bayo muri iki cyumweru
Conflict & Security

I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC

September 25, 2026
KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo
Conflict & Security

KENGE: Indege ya KIN AVIA Yakoze Impanuka Ikomeye, Irashya Irakongoka; Lt Gen Likulia Mu Bari Bayirimo

September 25, 2026
Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit
Conflict & Security

Un avion s’écrase à Kenge après un problème technique, puis prend feu et est entièrement détruit

September 25, 2026
IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana
Conflict & Security

IKIBAZO CYO KUGENZURA REMEKA CYONGEYE GUTERA IMPAKA: AFC/M23 na FARDC Bongeye Guhangana

September 25, 2026
Next Post
“Abanyamulenge babanye n’andi moko neza, igihe kigeze y’amoko arabahindukirana arabanyaga”-Methodiste Libre i Bukavu

"Abanyamulenge babanye n'andi moko neza, igihe kigeze y'amoko arabahindukirana arabanyaga"-Methodiste Libre i Bukavu

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?