• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

I Burundi, u Munyamulenge wafashwe n’igipolisi ari gutabarizwa.

minebwenews by minebwenews
June 10, 2024
in Regional Politics
0
I Burundi, u Munyamulenge wafashwe n’igipolisi ari gutabarizwa.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ukekwa ko ari umunyamulenge yatabarijwe mu gihugu cy’u Burundi.

Ni uwururukijwe mu mudoka n’igipolisi cy’u Burundi, yavaga i Gitega ija i Bujumbura ku murwa mukuru w’u bukungu w’igihugu cy’u Burundi, nk’uko tubikesha urubuga rwa Pacifique Nininahazwe, ushinzwe gutabariza abarundi bari mu kaga.

Nk’uko abivuga mu nk’uru yashize hanze ku mugoroba wo ku itariki ya 09/06/2024, yavuze ko yahawe ubutumwa n’abanyagihugu, buvuga ko hari umuntu ukekwa ko yoba ari umunyamulenge wavanwe mu modoka aku wemo n’igipolisi kandi kimutwara ahatazwi, ubwo bavaga i Gitega berekeje i Bujumbura.

Ubwo butumwa bugira buti: “Mutabarize umuntu wafashwe n’igipolisi. Yafashwe turenze kuri puresidansi, tugeze mu Kamenge. Uwafashwe ntiyavugaga ikirundi, bamukuye mu modoka twarimo tuvuye i Gitega.”

Ubutumwa bukomeza bugira buti: “Imodoka twajemo yari ya Air Ponctuel, uwafashwe n’igipolisi dukeka ko yoba yari Umunyamulenge, byenda yari agize igihe afunzwe kandi yari afite amagara make nk’uwari arwaye.”

Ubutumwa bunavuga ko uwo muntu ko yafashwe igihe c’isaha ya saa ine n’iminota mirongwine n’itanu (10:45pm) zo ku munsi w’ejo hashize.

Mu busanzwe mu gihugu cy’u Burundi hari Abanyamulenge bagize igihe barahaburiwe irengero. Benshi muri abo bamaze igihe kingana n’imyaka irenga icumi, abandi bamaze imyaka iri hagati y’itanu n’itatu.

Nk’u witwa Bikata Nkurunziza yaburiwe irengero muri iki gihugu cy’u Burundi ahagana mu mwaka w’2014, kandi yafatanwe n’abandi Banyamulenge batatu. Naho mu 2018 abarimo Mbonigaba wa Musafiri baburiye muri iki gihugu cy’u Burundi, ubwo binjiraga bavuye Uvira, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, kugeza n’ubu ntarengero ryabo.

Imiryango yabo yibwira ko boba barishwe, ariko kandi hari n’igihe bibwira ko boba bagifunzwe n’iperereza ry’u Burundi, hagati aho nta kuri kuzwi kuribo, nk’uko imiryango yaba Banyamulenge ibivuga.

             MCN.
Tags: AratabarizwaI BurundiUmunyamulenge

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?