I Fizi haravugwa imirwano ikomeye yanaguyemo Wazalendo batari bake
Amakuru aturuka muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko habereye imirwano ikomeye hagati y’imitwe ibiri ya Wazalendo, abenshi muri bo bayitakarizamo ubuzima.
Ni mirwano yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, itariki ya 24/10/2025, aho hahanganye umutwe uyobowe na General Hamuli Yakutumba n’uyobowe na Colonel Ngomanzito.
Amakuru akavuga ko “iyi mirwano” yabereye neza i Lulimba muri teritware ya Fizi.
Bisanzwe bizwi ko Ngomanzito ayoboye Mai Mai igizwe n’Abapfulelo gusa, mu gihe Yakutumba na we ayoboye iy’Ababembe.
Nk’uko bivugwa amakuru ntaragaraza neza icyo impande zombi zapfuye, ariko akagaragaza ko impande zombi zapfushije abatari bake, ndetse ko n’imaiti za bo zagaragaye ku bwinshi muri ako gace.
Ubuhamya Minembwe Capital News ikesha abaturiye ibyo bice bugira buti: “Hamaze kuboneka abapfuye batari munsi y’i cumi, na ho abakomeretse bo ni benshi.”
Amakuru amwe akavuga ko ukubushanya byavuye kubyo impande zombi zabuguje kuri bariyeri isanzwe ikorera mu marembo ya centre ya Lulimba.
Kuba iyi mitwe yombi yo muri teritware ya Fizi yasubiranyemo, ntabwo ari igicitsi, ni mu gihe no mu mezi atanu ashize basubiranyemo mu Kabanju na Matanganika muri secteur y’i Lulenge. Icyo gihe kandi hapfuye abatari bake, ndetse kandi batwika n’imihana y’abaturage ba buri ruhande.
Iri subiranamo hagati y’izi mpande zombi, ryatumye Abapfulero muri Sange ho muri teritware ya Uvira bagumuka, kuko uwitwa Kamama na we usanzwe yiyita General unareba aka gace k’u ruhande rwa Wazalendo atangaza intambara kuri General Hamuli Yakutumba.
Yagize ati: “Ntabwo tuzakomeza gusuzugurwa na Yakutumba, ngiye ku murwanya kandi n’Umubembe wese umuri nyuma nzamurasa.”
Ibi bibaye mu gihe i Uvira ku manywa yo kuri uyu wa gatanu habereye ibiganiro bya Wazalendo na FARDC. Ni ibiganiro byari byateguwe n’umugaba mukuru w’Ingabo za FARDC za karere ka 33.
Ibiganiro byabo byibanze ku mutekano n’ubufatanye hagati ya FARDC na Wazalendo. Kuko bagize igihe na bo basubiranamo, ndetse n’ahar’ejo barwaniye Kavimvira.




