I Goma Abaturage Bigaragambije Basabye AFC/M23 Kubohora RDC Yose
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12/03/2026, abaturage benshi bo mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bakoze imyigaragambyo yamagana igitero cya drone cyagabwe muri uwo mujyi kigahitana abasivili, basaba ihuriro rya AFC/M23 gukomeza urugamba rwo kubohora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yose.
Iyi myigaragambyo yabaye nyuma y’igitero cyagabwe mu rukerera rwo ku wa gatatu tariki ya 11/03/2026, aho drone bivugwa ko yari iy’ingabo za Leta ya RDC yarashe mu gace ka Himbi mu mujyi wa Goma. Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko icyo gitero cyaguye gitunguranye mu bice bituwemo n’abaturage benshi, kigahitana abasivili batatu. Mu bapfuye harimo Karine Buisset, Umufaransakazi wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.
Ihuriro rya AFC/M23 ryamaganye bikomeye icyo gitero, rivuga ko ari igikorwa kibangamiye ubuzima bw’abaturage kandi kinyuranyije n’amasezerano y’agahenge aherutse gusinyirwa i Doha muri Qatar, agamije kugabanya imirwano mu burasirazuba bwa RDC no gutuma impande zihanganye ziganira ku mahoro.
Nyuma yo gutumizwa na sosiyete sivile ikorera mu mujyi wa Goma, abaturage benshi bahagaritse ibikorwa byabo bya buri munsi, bateranira mu mihanda itandukanye bagaragaza uburakari n’agahinda batewe n’iki gitero. Abenshi bari bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango y’abishwe, ndetse banamagana ibitero bya drone bavuga ko ingabo za Leta ya RDC zikomeje kugaba mu bice bituwemo n’abaturage mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Abigaragambyaga bavuze ko ibitero nk’ibi bigaragaza ko ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi budashyira imbere umutekano w’abaturage, ahubwo bukoresha imbaraga za gisirikare mu bice bituwemo n’abasivili. Bamwe muri bo bagaragaje ko ibi ari ibimenyetso by’uko ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka gukomeza kugundira ubutegetsi binyuze mu gukaza ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bw’igihugu.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko abigaragambya bagejeje ku buyobozi bw’iri huriro ubutumwa busaba ko “AFC/M23 yakomeza urugamba rwo gukura ku butegetsi ubuyobozi bwa Félix Tshisekedi muri RDC yose,” bavuga ko aho Leta igenzura hakomeje kugaragara ibikorwa by’urugomo, guhungabanya umutekano no kubangamira uburenganzira bw’abaturage.
Umujyi wa Goma uri mu maboko ya AFC/M23 kuva mu kwezi kwa mbere 2025, nyuma y’imirwano ikomeye yahuje ingabo za Leta ya RDC n’iri huriro. Kuva icyo gihe, uyu mujyi wabaye imwe mu nkingi zikomeye z’igenzura ry’iri huriro mu burasirazuba bw’igihugu.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari bavuga ko igitero cya drone giherutse kugabwa kuri Goma gishobora kongera umwuka mubi hagati y’impande zihanganye, cyane cyane mu gihe ibiganiro by’amahoro n’agahenge bikomeje kuba ingorabahizi.
Mu gihe abaturage bo muri uyu mujyi bagaragaza uburakari n’impungenge ku mutekano wabo, imiryango mpuzamahanga ikomeje gusabwa kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibitero byibasira abasivili no gushyigikira ibiganiro by’amahoro bigamije kugarura ituze rirambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.





