I Kamanyola Bahagurukiye Icyemezo cya Amerika, Basaba AFC/M23 Kutava mu Bice Yafashe
Amakuru aturuka i Kamanyola, muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko abaturage bahatuye bakoze imyigaragambyo igamije kwamagana icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyategetse AFC/M23 kuvana ingabo zayo mu mujyi wa Uvira, uherereye hafi y’aho.
Iyi myigaragambyo yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19/12/2025, yitabirwa n’abaturage b’ingeri zitandukanye barimo Abatutsi, Abashi, Abapfurero, Abarega n’abandi, bishyize hamwe bagaragaza impungenge zabo ku mutekano wabo n’icyerekezo cy’amahoro mu karere.
Abigaragambyaga bitwaje ibyapa byanditseho ubutumwa bugenewe amahanga, by’umwihariko Amerika, basaba ko hatangwa ibisobanuro ku mpamvu AFC/M23 yasabwe kuva mu bice yafashe birimo Uvira, mu gihe bavuga ko icyemezo nk’icyo cyasize icyuho cy’umutekano ku baturage.
Mu butumwa bwabo, aba baturage bagaragaje ko AFC/M23 bayibona nk’ingabo zubahiriza umutekano w’abasivili, bakemeza ko aho zigenzura hagaragara ituze ugereranyije n’ahandi. Banashinje ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ibikorwa byo gusahura imitungo y’abaturage no kubahohotera, bavuga ko ari byo byakomeje guteza ubwoba n’ubuhungiro.
Ibi bibaye mu gihe AFC/M23 iherutse kwikura mu mujyi wa Uvira, ikurikije icyemezo cyafashwe na Amerika. Mbere y’iryo vana ingabo muri Uvira, abaturage baho na bo bari bakoze imyigaragambyo isa n’iyi, bamagana icyo cyemezo bavuga ko kidasubiza ikibazo nyamukuru cy’umutekano, ahubwo gishobora kongera guhungabanya imibereho yabo, mu gihe bashinja Wazalendo n’izindi ngabo kubagiraho ingaruka zikomeye.
Iyi myigaragambyo ya Kamanyola igaragaza ubwiyongere bw’ijwi ry’abaturage basaba amahanga ko ibyemezo bifatwa ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC byashingira ku buzima n’umutekano w’abasivili, aho kuba ku nyungu za politiki gusa. Abasesenguzi babona ko ubu butumwa bugenewe amahanga bushobora kongera umuvuduko wo gusuzuma bushya uburyo umuryango mpuzamahanga witwara ku kibazo cy’umutekano muri aka karere kamaze igihe kirekire kari mu mwuka mubi.






