I Kaziba abaturage bahatuye baratabaza.
Nyuma y’aho Wazalendo bivuse mu baturage b’i Kaziba muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo barabasahura, byatumye batabaza umutwe wa m23 kuza kubohoza iki gice cyabo.
Kaziba ni mwe mu ma cheferi agize teritware ya Walungu, ahanini ituwemo n’Abanye-kongo bo mu bwoko bw’Abashi bavuga ururimi rw’igishi rwenda gusa n’ikinyarwanda ndetse n’igipfulero.
Amakuru abaturiye iki gice bahaye Minembwe Capital News avuga ko Wazalendo babangamiye, kandi ko barimo gusahura mu mazu yabo no mu maduka.
Agira ati: “Barya bashenzi(aho yavugaga Wazalendo) bari kudusahura. Binjiye mu mazu no mu maduka barasahura.”
Aya makuru akomeza avuga ko mbere yuko bariya Wazalendo batangira gusahura, babanje kurasa amasasu menshi, baboneraho kwivuta mu baturage barambura.
Mu butumwa bwanditse mururimi rw’igiswahili yaduhaye bugira buti: “Wale wajinga wanaanza piller ma boutiques na mu manyumba.”
Hejuru y’ibyo avuga ko bambuye abaturage ibinyabiziga birimo ama moto, imodoka n’ibindi.
Nk’uko abisobanura avuga ko ibyo kwambura abaturage ibinyabiziga byabo, byabereye ku muhanda wa Nyamfunzo mu gace gaherereye ahitwa Bakaja ugana i Nyangenzi.
Avuga kandi ko ibyo byabaye aha’rejo ku wa gatandatu tariki ya 29/03/2025.
Ku rundi ruhande bavuze ko bamwe mu baturage batuye muri icyo gice byatumye bikingirana mu mazu, bityo ibyo gukora barabihagarika, ibyo bibwira ko bishobora guteza ikibazo cy’inzara.
Ni muri urwo rwego aba baturage batabaza m23 kuza kubohoza iki gice cyabo.
Tariki ya 12/03/2025, uyu mutwe wa m23 waracyigaruriye ariko uza kukivamo nta mirwano ibaye, kuko icyo gihe aba barwanyi bo muri uyu mutwe bari bagifashe bahise bakomeza kwirukana ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo ingabo za FARDC, iz’u Burundi, n’imitwe ya Wazalendo na FDLR ari na bwo bahise bakomeza baja mu Minembwe.
Uyu mutwe umaze kwikura i Kaziba, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi bongeye kuyigarukamo.
Kuri ubu rero, abayituriye barasaba uyu mutwe wa m23 kuza bakayirukanamo iryo huriro ry’Ingabo za Congo ririmo kubasahura no kubagirara nabi ndetse kandi rikaba riri kubica.