• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibyimbitse ku masezerano yasinywe hagati ya m23 na SADC i Goma.

minebwenews by minebwenews
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
Ibyimbitse ku masezerano yasinywe hagati ya m23 na SADC i Goma.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyimbitse ku masezerano yasinywe hagati ya m23 na SADC i Goma.

Umutwe wa m23 umaze igihe ujwigiriza ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wagaragaje ko ugiye kohereza Ingabo z’umuryango wa SADC mu bihugu byabo zivuye i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

READ ALSO

Masango Yafashwe: MRDP-Twirwaneho Yigaruriye Agace Karimo Ibirindiro 8 bya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo

Bibogobogo: Ingabo z’u Burundi Zitegura Kujya mu Mutambala, Amakuru Mashya ku Mutekano wa Minembwe

Ni bikubiye mu itangazo rihuriweho na m23 na SADC iryo bashize ahagaragara nyuma y’aho barangije inama yabereye i Goma ku wa gatanu tariki ya 28/03/2025.

Iri tangazo, m23 yarigaragajemo ko ingabo za SADC zizasubizwa iwabo n’intwaro zabo n’ibindi bikoresho byagisirikare bazanye, ariko intwaro zifite z’Ingabo za Congo (FARDC) n’ibikoresho byazo bakabisigira uyu mutwe.

Kugeza ubu ntacyo Leta y’i Kinshasa iratangaza kuri iyo myanzuro.

Iyi nama yabaye mu gihe haherukaga kuba inama ya SADC aho yemerejwemo ko bacura ingabo zayo ziri mu Burasizuba bwa Congo, aho zari ziri kuva mu kwezi kwa cumi nabiri umwaka wa 2023 gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Aba basirikare boherejwe na SADC muri RDC bo muri Afrika y’Epfo, Tanzania na Malawi, bivugwa ko barenga igihumbi. Bakaba bari baroherejwe mu bigo biri i Goma no mu nkengero zayo ahitwa i Mubambiro kuri ubu barinzwe na m23.

Ku ruhande rwa SADC, iyi nama yabaye ku wa gatanu yitabiriwe na profeseri Kula Theletsane ukuriye akanama ka politiki n’umutekano muri uwo muryango.

Yari irimo kandi umugaba mukuru w’Ingabo za Afrika y’Epfo Gen.Rudzani Maphwenya, uw’Ingabo za Zambia Lt.Gen. Geoffrey Zyeele, Major Gen. Saiford Kalisha uhagarariye umugaba mukuru w’Ingabo za Malawi, na Major Gen. Ibrahim Mhona uhagarariye umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzania.

Ni mu gihe m23 yo yari ihagarariwe n’umugaba mukuru w’ingabo wayo Maj.Gen.Sultan Makenga n’umwungirije Brig.Gen. Byamungu, hamwe na guverineri Bahati Musanga Erasito ukuriye intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

M23 ivuga ko izafasha mu gutuma Ingabo za SAMIDRC zisanzura mu ngendo mu gihe zitegura gusubira iwabo bijyanye n’amahame yemeranyijweho.

Impande zombi zemeranyije no kohereza abatekinisiye gusuzuma uko ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma kimeze kugira ngo kibe cyakongera gufungurwa.

Ubundi kandi iryo tangazo rinavuga ko SADC izafasha mu gusana iki kibuga cy’indege cya Goma, ndetse kandi bemeranyije agahenge no guhagarika imirwano.

Tags: GomaM23SADC

Related Posts

Masango Yafashwe: MRDP-Twirwaneho Yigaruriye Agace Karimo Ibirindiro 8 bya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
Conflict & Security

Masango Yafashwe: MRDP-Twirwaneho Yigaruriye Agace Karimo Ibirindiro 8 bya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo

September 26, 2026
Bibogobogo: Ingabo z’u Burundi Zitegura Kujya mu Mutambala, Amakuru Mashya ku Mutekano wa Minembwe
Conflict & Security

Bibogobogo: Ingabo z’u Burundi Zitegura Kujya mu Mutambala, Amakuru Mashya ku Mutekano wa Minembwe

September 26, 2026
“Why Talk About Valuable Minerals and Not Valuable People?” Girinka Kabare William Responds to Amnesty International Report on the DRC
Conflict & Security

Kuki Havugwa Amabuye y’Agaciro Ntihavugwe Abantu?” Girinka Kabare William Asubiza Raporo ya Amnesty muri RDC

September 26, 2026
“Why Talk About Valuable Minerals and Not Valuable People?” Girinka Kabare William Responds to Amnesty International Report on the DRC
Conflict & Security

“Why Talk About Valuable Minerals and Not Valuable People?” Girinka Kabare William Responds to Amnesty International Report on the DRC

September 26, 2026
MINEMBWE: Drone zazengurutse mu ijoro, ibisasu byumvikana Ku Gihuha nyuma y’ibikorwa byo ku Gipimo
Conflict & Security

MINEMBWE: Drone zazengurutse mu ijoro, ibisasu byumvikana Ku Gihuha nyuma y’ibikorwa byo ku Gipimo

September 26, 2026
AFC/M23 i Kanombe: Amahugurwa y’Iminsi 15 Yahuje Abayobozi n’Impuguke, Hibandwa ku Miyoborere n’Amategeko y’Intambara
Conflict & Security

AFC/M23 i Kanombe: Amahugurwa y’Iminsi 15 Yahuje Abayobozi n’Impuguke, Hibandwa ku Miyoborere n’Amategeko y’Intambara

September 26, 2026
Next Post
Perezida w’u Burundi yasobanuye uko yababajwe na James Kabarebe.

Perezida Ndayishimiye yatangaje undi ugiye gutera igihugu cye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Masango Yafashwe: MRDP-Twirwaneho Yigaruriye Agace Karimo Ibirindiro 8 bya FARDC n’Abafatanyabikorwa Bayo
  • Bibogobogo: Ingabo z’u Burundi Zitegura Kujya mu Mutambala, Amakuru Mashya ku Mutekano wa Minembwe
  • Kuki Havugwa Amabuye y’Agaciro Ntihavugwe Abantu?” Girinka Kabare William Asubiza Raporo ya Amnesty muri RDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?