I Kigali umukobwa yatawe muri yombi azira amagambo akomeretsa abarokotse jenocide.
Muhawenimana Caritas w’imyaka 23 y’amavuko yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano akaba akurikiranyweho amagambo y’ingengabitekerezo ya jenocide yanditse mu butumwa yasangije abantu kuri Whatsapp, apfobya jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ibyanditswe na Muhawenimana byagaragazaga ko we atemera kwibuka Abatutsi bishwe, hubwo ko we azibuka Abahutu.
Amakuru avuga kuri uyu mukobwa asobanura ko ari umukozi wo mu rugo ruherereye i Kicukiro i Kigali mu Rwanda.
Akaba yaravukiye i Nyanza mu murenge wa Busasamana mu kagari ka Nyamure mu mudugudu wa Gatare.
Umwirondoro we kandi ugaragaza ko yavuye mu ishuri ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Ni imfura iwabo mu muryango wabana batanu.
Umubyeyi wo mu rugo uyu mukobwa yakoreragamo akazi ko mu rugo, witwa Rose yemereye itangazamakuru ko koko uriya mukobwa yabakoreraga.
Yagize ati: “Nibyo yadukoreraga. Hari saa munani tubona abashinzwe umutekano baraje baramufata, ntituzi ibyakurikiyeho.”
Uyu mu mama yavuze kandi ko uriya mukobwa bari bamaranye nawe iminsi, kandi ko yatunguwe no kubona abashinzwe umutekano baberetse amagambo uwo mukobwa yari yashyize kuri status ye ya Whatsapp.
Aya makuru akomeza avuga ko uwo mukobwa yahise ajanwa gufungirwa ku cyicaro cya polisi mu mujyi wa Kigali ngo abazwe neza ibijyanye n’ibyo yanditse.