• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

I kiganiro cyahuje perezida Biden na Trump wahoze ari perezida w’Amerika, cyaranzwe n’ubushamirane bushaririye.

minebwenews by minebwenews
June 29, 2024
in Regional Politics
0
I kiganiro cyahuje perezida Biden na Trump wahoze ari perezida w’Amerika, cyaranzwe n’ubushamirane bushaririye.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Washington DC, habaye ikiganiro mpaka cyahuje perezida Biden na Trump.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni mu ijoro ryo ku wa Kane, rishira ku wa Gatanu, Perezida w’Amerika Joe Biden na Donald Trump wahoze ari perezida muri icyo gihugu bahuriye mu kiganiro mpaka cyaranzwe n’ubushamirane kuva rugikubita.

Impaka z’aba bategetsi ari n’abakandida mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, zibanze ku ngingo z’ubukungu, ububanyi n’amahanga, uburenganzira bwo gukuramo inda ndetse n’ibijyanye n’abimukira bambuka umupaka na Megizike binjira muri Amerika.

Iki kiganiro mpaka cyatambukaga kuri televisiyo kirimo kuba cyabereye muri sitidiyo ya telivisiyo ya CNN mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia.

Donald Trump ashinja Biden gusubiza inyuma ubukungu bw’iki gihugu.

Yagize ati: “Tumeze nk’i gihugu gikennye cyane ku Isi, kandi ibyo ni urukozasoni. Ntitucyubashwe namba. Batubona nk’ibicucu.”

Joe Biden mu gusubiza Donald Trump yabanjye kumurebana igitsure kirimo uburakari bwinshi, maze agira ati: “Uyu niwe mu perezida wa mbere mubi wabayeho mu mateka y’Amerika. Uyu muntu ntasobanukiwe na busa, demokarasi y’Amerika.”

Mu minsi ishize, Trump yanenze imyiteguro ya Biden ku bijanye n’ikiganiro mpaka, ndetse avuga ko bizasaba ko abanza guterwa imiti na muganga ngo abashe kurangiza iminota 90 y’ikiganiro.

Yakunze kuvuga ko Biden atabasha ‘gutondeka n’interuro ebyiri.” Icyakora muri iyi minsi ya vuba, uyu wahoze ari perezida w’Amerika yahinduye imvugo kuri iyi ngingo. Yari amaze iminsi ateguza abamushyigikiye ko Biden ashobora kuza ari umuntu ukomeye kuruta uko yamugaragaza nk’u musaza.

Abanyamerika bakurikiranye iki kiganiro ari benshi. Trump mbere y’uko iki kiganiro kiba, yari aherutse gusubiza umwe mu bamujije kuri iyi ngingo, agira ati: “Ndakeka ko azaba ari uwo kujya impaka. Sinshaka kumukensa.”

Ku ruhande rwe, hagati mu kwezi gushize kwa Gatanu, mbere gato y’uko iki kiganiro mpaka cyemeranywaho, Biden yagize ati: “Donald Trump namutsinze mu biganiro mpaka bibiri mu 2020. Kuva icyo gihe, ntarongera kwitabira ikiganiro mpaka. Ubu arigira nk’aho ashaka kongera kujya impaka nanjye uransekeje nshuti.”

Iki kiganiro cyarimo Jill Biden yari muri Sitidiyo, Malania, umufasha wa Trump we ntiyari ahari, ariko aba Repubulikani bashaka kw’iyamamazanya na Trump nk’abazamubera visi perezida natsinda, bo bari bahari.

Mary Trump, mwishwa wa Trump witandukanije nawe, nawe yari i Atlanta, kandi yateganyaga kugaragaza ko ashigikiye Biden mu kiganiro cya nyuma y’izi mpaka z’abakandida, aho aba hafi y’aba bakandida baba bagaragariza uko bakandida babo bitwaye.

Muri iki kiganiro mpaka, aba bayobozi bombi bagaragaje ibitekerezo bihabanye ku bijyanye n’uko Amerika ikwiye kuyoborwa uherereye mu kwezi kwa mbere ku mwaka w’ 2025 ndetse no kuruhare ikwiye kugira mu miterere y’isi nk’i gihugu cy’igihangange mu bya gisirikare.

Perezida Biden arahamagarira ko Amerika yakomezanya ubufatanye bwa hafi n’ibindi bihugu byo mu Burayi, mu gihe Trump we ashaka ko Amerika yakwitarura ibindi bihugu.

Biden yahurije ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi ku gufasha Ukraine guhangana n’intambara u Burusiya bwayishoyeho mu 2022. Nyamara Trump we yagaragaje ugushidikanya ku nkunga Amerika ikomeje gutera ingabo za Ukraine.

Donald avuga ko azahita arangiza vuba iy’i ntambara ya Ukraine ariko ntagaragaze uburyo azayirangiza.

Gusa abakandida bombi bashigikiye igihugu cya Israel mu ntambara gihanganyemo n’u mutwe wa Hamas. Kimweho Biden aherutse kunenga Benjamin Netanyahu minisitiri w’intebe wa Israel, uburyo yitwaye nabi muri iyi mirwano, kandi avuga ko hari abanyapalastine bari kuyigwamo.

Trump we avuga ko Israel igomba gukora ibishoboka byose igakora ibyo ishyaka ku mutwe wa Hamas, ariko ikabikora vuba nabwangu.

Abasesenguzi benshi muri politiki y’Amerika bagenda bagaragaza ko Abanyamerika babarirwa muri za miliyoni bamaze kubura amahitamo muri aba bombi.

Ariko kandi ngo mubatora ntibabakunze bombi, ndetse bamwe bagaragaza ko botora umwe utari muri aba bombi.

           MCN.
Tags: AmerikaDonald TrumpIkiganiro mpakaJoe BidenUbushamirane
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Ibituma umuntu aryama ari muzima bugacya yapfuye (urupfu rw’ikirago), byatangajwe.

Ibituma umuntu aryama ari muzima bugacya yapfuye (urupfu rw'ikirago), byatangajwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?