• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

I Kinshasa, imfungwa nyinshi zamishijweho urufaya rw’amasasu.

minebwenews by minebwenews
September 2, 2024
in World News
1
I Kinshasa, imfungwa nyinshi zamishijweho urufaya rw’amasasu.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Kinshasa, imfungwa nyinshi zamishijweho urufaya rw’amasasu.

You might also like

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

Ni kuri uyu wa Mbere tariki ya 02/09/2024, imfungwa zibarirwa mu mirongo zarashweho urufaya rw’amasasu, zimwe murizo zirakomereka, ubwo zageragezaga gutoroka gereza iri i Kinshasa.

Iyi gereza imfungwa zarasiwemo ni ya Makala iherereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikaba ifungiwemo imfungwa zikabakaba 15.000 zirimo abasirikare barenga 4,000 ni zo ziyifungiyemo n’ubwo yo ubwayo ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 1,500 gusa.

Ahagana isaha ya saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa mbere, ni bwo kuri iyi gereza humvikanye urusaku rw’imbunda nyinshi.

Minisitiri w’itumanaho muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje akoresheje urubuga rwa x avuga ko irasana ryabereye kuri iyi gereza ryatewe n’uko hari imfungwa zageragezaga gutoroka.

Avuga kandi ko inzengo zishinzwe umutekano zahise zoherezwa kuri iriya gereza mu rwego rwo kugarura amahoro.

Igitangaza makuru cya Jeunne Afrique cyatangaje aya makuru kivuga ko cyabwiwe n’umwe mu bacunga gereza ko imfungwa zarashwe n’abasirikare mu gihe zashakaga gucika.

Andi makuru yatanzwe rugikubita, avuga ko imfungwa zigera kuri 200 kwarizo zarashweho zirakomereka.

Amashusho yagiye hanze akomeje kunyuzwa ku mbuga nkoranya mbaga, agaragaza imfungwa zarashwe, ndetse harimo n’imirambo yazo.

Amakuru kandi avuga ko imfungwa nyinshi zigitsina gore zari zifungiye muri iyi gereza zafashwe ku ngufu, ndetse zimwe mu nyubako zayo ziratwikwa.

Ibi byabaye mu gihe perezida Félix Tshisekedi ari mu ruzinduko mu Bushinwa, mu gihe minisitiri w’intebe, Tuluku Suminwa n’abandi ba minisitiri benshi na bo bari mu ruzinduko.

           MCN.
Tags: GerezaImfungwaMakalaZarashwe
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails

Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

by minebwenews
August 31, 2025
0
Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

Kubera telefone minisitiri w'intebe wa Thailand yegujwe Urukiko rw'ikirenga rwo muri Thailand rwafashe icyemezo cyo kweguza minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Poetongtarn Shinawatra, kubera ikiganiro cya telefone yagiranye na...

Read moreDetails
Next Post
Mu Kigazura havuzwe igitero cyagabwe ku bacukuzi ba mabuye y’agaciro.

Mu Kigazura havuzwe igitero cyagabwe ku bacukuzi ba mabuye y'agaciro.

Comments 1

  1. Pacifique says:
    1 year ago

    Pacifique822@gmail.com

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?