I Mbarara: Uko byari byifashe mu gitaramo cy’umuririmbyi Israel Mbonyi.
Ahagana isaha ya saa ine zirengaho iminota hejuru zo muri iri joro ryaraye rikeye, ryo ku itariki ya 25/08/2024, nibwo umuririmbyi wo guhimbaza Imana no kuramya, Israel Mbonyi yasesekaye kurubyiniro aho yari yateguriwe i Mbarara mu majyepfo ashira uburenganzuba bw’igihugu cya Uganda, habaye ibyishimo bidasanzwe, kandi nawe anezeza abakunzi be bari bitabiriye iki gitaramo.
Ni gitaramo cyabereye neza na neza ku kibuga cya University Inn ho mu mujyi wa Mbarara.
Ki kaba kigira igitaramo cya kabiri uyu muhanzi wicamamare akoreye mu gihugu cya Uganda nyuma y’uko tariki ya 23/08/2024 yari yataramiye i Kampala, aho cyabereye ahitwa Lugogo Cricket Oval cyikitabirwa n’abarenga ibihumbi 15. Abaturiye umujyi wa Kampala bacyise igitaramo cy’amateka.
Nk’uko bisanzwe umuhanzi Israel Mbonyi amaze kugera ku rubyiniro ku kibuga cya University Inn i Mbarara, abafana be bahise bagaragaza ibyishimo byinshi, bamwe bavuza akaruru kibyishimo ari nako abandi barimo bakoma amashyi ndetse banacinya n’akadiho.
Bwana Augustin Mugisha w’umunyankore uri mu bitabiriye iki gitaramo yabwiye MCN ko Israel Mbonyi, yaraye abasusurukije kandi ko yagaragarije abakunzi be ibyishimo.
Ati: “Uyu muririmbyi w’umunyarwanda yatweretse urukundo, ahanini yagerageje kuririmba no muri zimwe mu ndirimbo ze tuzi. Yaririmbye igiswahili n’ikinyarwanda. Byadufashije.”
Yanavuze ko iki gitaramo ko cyitabiriwe n’abantu ibihumbi bitarimunsi ya 10.
Biteganijwe ko Israel Mbonyi ahita yerekeza i Rwanda mu gihugu cye, nyuma y’iki gitaramo cyaraye kibereye i Mbarara.
Mu busanzwe Israel Mbonyi nk’uko akunze ku byivugira avuka ahitwa ku Ndondo ya Bijombo mu karere k’i Mulenge ho muri Kivu y’Amajy’epfo mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo. Muri make ni Umunyarwanda kuko niho yakuriye ndetse akaba ari naho atuye, usibye kuha kurira gusa ni naho yigiye amashuri ye, kuva mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na university nubwo hari nayo yigiye mu mahanga, ariko yaragarukaga agataha i Rwanda.
MCN.