I Muyinga, Abanyamulenge birukanwe bazira M23.
Mu ntara ya Muyinga mu gihugu cy’u Burundi, Abanyamulenge birukanwe mu mujyi basubizwa mu nkambi, bazira kuba umutwe wa M23 uri gukubita inshuro ingabo z’iki gihugu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo aho zagiye gufasha iza Congo ku rwanya uwo mutwe wa M23.
Kuva mu mwaka w’i 1996, Abanyamulenge benshi bahungiye muri iki gihugu cy’u Burundi ni mu gihe bahungaga intambara zari iwabo muri Congo aho umutwe wa AFDL wari uyobowe na Laurent Desire Kabila warimo urwanya ubutegetsi bwa perezida Mobutu.
Bamwe muri aba Banyamulenge bari batuye mu mujyi wa Muyinga abandi mu makambi y’impunzi ya Gasogwe, Musasa n’ayandi, ndetse abandi batuye i Bujumbura mu murwa mukuru w’Ubukungu w’iki gihugu cy’u Burundi.
Bigeze ku wa gatanu w’iki Cyumweru turimo dusoza, Leta y’u Burundi ibinyujije kuri minisitiri wayo w’umutekano imbere mu gihugu, Martin Niteretse, atanga itegeko ryo kwirukana Abanyamulenge mu mujyi wa Muyinga.
Umwe muri aba Banyamulenge birukanywe yabwiye Minembwe.com ati: “Twebwe Abanyamulenge umutekano byanze. Nkatwe twari dutuye mu mujyi wa Muyinga baduhambirije igitaraganya, batujyana mu nkambi ya Gasogwe.”
Uyu yavuze ko bazize kuba umutwe wa M23 ari benewabo, kandi ko uwo mutwe uri gukubita kubi ingabo z’iki gihugu cy’u Burundi zagiye gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) kurwanya uyu mutwe.
Ati: “Ngo ntibadushaka kandi benewacu batumariye abasirikare muri RDC.”
Imyaka itatu irashize ingabo z’u Burundi zifatanya n’iza RDC kurwanya uyu mutwe wa M23, ariko ntacyo zihindura kuko uyu mutwe ukomeza kwigarurira ibice, ndetse mu Cyumweru gishize wambuye iki gisirikare cyishize hamwe ku wurwanya umujyi wa Goma.
Nyamara kandi ukaba ukomeje kwerekeza i Bukavu, aho umaze kwambura iri huriro ibice byinshi biri mu nkengero z’uyu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Uwavuganaga na Minembwe.com yagaragaje ko u Burundi kuri ubu bufite ubwoba ko uyu mutwe waca Tanzania ugatera iki gihugu cy’u Burundi, bikaba biri mu byatumye birukana ingo z’Abanyamulenge zirenga 40 mu mujyi wa Muyinga.
Intara ya Muyinga n’iyo iherereyemo igice gihuza umupaka n’igihugu cya Tanzania, icyo Abarundi batinya ko cyo turukamo abarwanyi b’uyu mutwe wa M23.