Mu gihugu cya Kenya hadutse ibiza byakuye abaturage benshi mu byabo.
Ni Guverinoma ya Kenya yemeje ay’amakuru aho yanatanze umuburo ku baturage baturiye iki gihugu cya Kenya ko imvura iri kugwa ari ninshi ishobora guteza ibibazo byinshi.
Igitangaza makuru cya Daily Nation cyo mu gihugu cya Kenya cyo cyatangaje ko muri icyo gihugu hari kugwa imvura ninshi ko ndetse imaze guhitana abantu harimo ko yangirije ibirimo imirima n’amazu y’abaturage.
Cya natangaje kandi ko imvura iteganijwe kugwa ishobora kwiyongera kurushaho, bityo ikaba yazateza ibibazo byinshi hirya no hino muri iki gihugu.
Kivuga ko imvura ninshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishira kuri uyu wa Gatatu, yateye imyuzure yatumye abantu ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bo mu murwa mukuru w’i Nairobi no mu nkengero zayo bava mu byabo, benshi muri bo bakaba basigaye badafite aho gukinga umusaya.
Mu byo ubutegetsi bw’iki gihugu bwongeye gutangaza n’uko iy’i mvura yangije ibikorwa remezo by’iki gihugu harimo imihanda ya gari ya moshi n’ibindi kuburyo hari serivisi nyinshi zafunze.
Umuryango utabara imbare, Croix Rouge, watangaje ko urimo gukora ibishoboka byose kugira ngo utange ubutabazi, aho urimo gufasha abaturage babavana mu mazi, bakanabaha ubutabazi bw’ibanze.
MCN.