• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 28, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

I Nakivale mu gihe hasanzwe habarizwa za Mutualite zibiri, iyo ku ruhande rumwe niyo yateguye kw’ibuka abaguye mu Gatumba indi yigira ntibindeba.

minebwenews by minebwenews
August 2, 2024
in Uncategorized
0
I Nakivale mu gihe hasanzwe habarizwa za Mutualite zibiri, iyo ku ruhande rumwe niyo yateguye kw’ibuka abaguye mu Gatumba indi yigira ntibindeba.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Nakivale mu gihe hasanzwe habarizwa za Mutualite zibiri, iyo ku ruhande rumwe niyo yateguye kw’ibuka abaguye mu Gatumba indi yigira ntibindeba.

Kw’ibuka Abanyamulenge bamaze imyaka 20 biciwe mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi, i Nakivale naho bateguye kuzibuka, aho biri gutegurwa na Mutualite iyobowe na John Musore, nk’uko tubisanga mu ibarua y’ubutumire iy’i Mutualite iheruka gushira hanze.

Byari bizwi ko mu nkambi y’impunzi iri i Nakivale badasanzwe bakora iki gikorwa cyo kw’ibuka Abanyamulenge baguye mu Gatumba, kimweho nta cyari kizwi bashingiraho kugira ngo nti bibuke!

Ariko bamwe mu Banyamulenge baturiye iy’i nkambi ya Nakivale bavuga ko batari bahanguriwe kw’ibuka ariko ko bigeze ku bikora inshuro imwe mu myaka itatu ishize, kandi ndetse ngo bigenda neza kuko n’inzego z’u mutekano za Uganda zababaye hafi, zinabarindira n’umutekano uwo muhango ugenda neza nk’uko babyifuzaga.

Kuri iyi nshuro rero, byongeye gutegurwa nk’uko iriya barua yanditswe n’uhande rwa Mutualite ya Banyamulenge ba Nakivale bayowe na John Musore nawe w’ungirijwe na Bizuru.

Igitangaje urundi ruhande rw’Abanyamulenge bayobowe na Mazeze rwo rusa nk’aho kw’ibuka bitabareba, ndetse bakaba badashaka kwifatanya n’uru ruhande ruri gutegura uku kw’ibuka benewabo baguye mu Gatumba.

Cyokoze iriya barua irarika twavuze haruguru, dusanga harimo ko “yaratumiye” iyi Mutualite iyobowe na Mazeze.

Ariko kandi umwe wo muri iyi Mutualite yigize ntibindeba mubyo gutegura kw’ibuka abaguye mu Gatumba, yabwiye Minembwe Capital News ko batazitabira ukwibuka, kandi ko hari hateguwe n’ibiganiro bizahuza izi Mutualite zombi mu rwego rwo kugira ngo bagire ibyo baganiraho bifashya gutegura uwo muhango, ariko uru ruhande rwanga icyo kiganiro.

Umuhango nyirizina wo kw’ibuka abaguye mu Gatumba, uzaba tariki ya 13/08/2024. Ibi bikaba bizakorwa hirya no hino ku isi ahatuye Abanyamulenge n’inshuti zabo.

Aho bazibuka Abanyamulenge barenga 165 bishwe ijoro ryo ku wa Kabiri rishira ku wa Gatatu tariki ya 13/08/2004.

Aba biciwe mu Gatumba bazize uko Imana yabaremye, ariko kugeza ubu ubutabera ntacyo burabaza bamwe mu Barundi babyigabye, barimo Pasiteri Habimana wahoze ari umuvugizi wa FNL yari yobowe na Agatho Rwasa icyo gihe.

                 MCN
Tags: AbanyamulengeBaguye mu GatumbaKw'ibukaNakivale

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?