I Nakivale, mu muhango wo kw’ibuka abaguye mu Gatumba, havugiwemo amagambo akomeye.
Ni umuhango ukozwe ku nshuro ya 20, aho Abanyamulenge bari hirya no hino ku isi bibutse ababo ba guye mu Gatumba, ahagana mu mwaka w’ 2004, bityo ni Nakivale bakaba bibutse.
Kw’ibuka muri Nakivale ho mu gihugu cya Uganda, umuhango wabereye mu itorero rya New Jerusalem riyobowe na Reverend Joseph Mwumvirwa.
Muri uyu muhango wo kw’ibuka aba Banyamulenge 165 baguye mu Gatumba, Bishop Lawis Muhoza wabwirije ijambo ry’Imana, yavuze ko Abanyamulenge ko bari bakwiye kugira ubumwe kugira ngo babone uburyo bwiza “bwo kwinginga Imana kugira ngo ibakirize igihugu cyabo kirimo intambara zikomeye.”
Yagize ati: “Nti wahendahenda Imana ngo ikumve ufite amacakubiri. Dusabwa kugira ubumwe, kandi tukareba kure ku hazoza hejo ha Banyamulenge.”
Bishop Lewis Muhoza yanakunguriye Abanyamulenge gukorera hamwe no kugira iyerekwa ku gihugu cyabo cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nyuma, Reverend Joseph Mwumvirwa wari unayoboye uyu muhango, yaje kuvuga ko Abanyamulenge bari i Nakivale ko bagomba gutekereza kure gusumba ibyo bari gucamo uyu munsi. Ndetse aza no kuvuga ko hagomba kuba imisanzu izaja yoherezwa i Mulenge kugira ngo ije gufasha Abanyamulenge basamburiwe i Mihana bakaba bari mu mazu y’inshuti n’abavandimwe babo mu Minembwe, i Ndondo ya Bijombo n’ahandi.
Joseph Mwumvirwa yanashimangiye ibi abwira abari muri uyu muhango wo kw’ibuka abaguye mu Gatumba ko bagomba gukora ibishoboka byose bakarwana mu buryo bwose bushoboka, kugira ngo bazagere ku mahoro arambye mu gihugu cyabo.
Yagize ati: “Njyewe, si mbahisha ndi Twirwaneho ijana ku ijana, kandi igihe cyose nshobora kurwana. Kurwana si ugufata imbunda gusa, oya, dushobora kurwana dusenga, dutanga imisanzu, ndetse kandi dushobora no gutabara.”
Uyu mushumba mukuru w’itorero rya New Jerusalem, yanavuze ko ku rwana bikorwa mu buryo bwinshi, ariko asaba ko uko abantu barwana kose bagomba kurwana kugira ngo Abanyamulenge n’abandi Banye-kongo bose muri rusange bazagere ku gihugu gifite amahoro n’umutekano birambye.
Tubibutsa ko uyu muhango wo kw’ibuka abaguye mu Gatumba muri Nakivale, bawuhaye insanganyamatsiko igira iti: “Kw’ibuka ubwicanyi bwa korewe Abanyamulenge mu 2004 mu Gatumba: Imyaka 20 yakarengane no kudahana.”
Igitangaje, kugeza ubu Abanyamulenge bafite ababo baguye mu Gatumba, ntibarabona ubutabera, hubwo bakomeje kwicwa mu Burasirazuba bwa RDC bazira ubwoko bwabo.
MCN.