I Ndondo: Gumino Irashinjwa Guhohotera Abasivile no Kwangiza Ibiribwa mu gihe Umutekano Ukomeje Kuzamo Igikuba
Amakuru mashya aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, by’umwihariko mu bice by’i Ndondo, muri grupema ya Bijombo, teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aragaragaza ko umutekano ukomeje kuzamba, aho umutwe witwaje intwaro wa Gumino ushinjwa ibikorwa byo guhohotera abasivile no kwangiza imitungo yabo.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu baturage bahatuye wahaye amakuru itangazamakuru, yavuze ko abarwanyi ba Gumino bari gukubita cyane abaturage b’abagabo, ibikorwa bikomeje gutera ubwoba n’impungenge mu baturage.
Yagize ati: “Abarwanyi ba Gumino bari gukubita abasivile cyane, cyane cyane abagabo.”
Si ibyo gusa, kuko amakuru akomeza avuga ko aba barwanyi banangije imirima y’abaturage, batemagura imyaka yari igiye gusarurwa, harimo imirima y’ibigori bya Bisetsa, Bizimana n’abandi. Iki gikorwa cyateje igihombo gikomeye ku baturage bari basanzwe bishingikirije ku buhinzi nk’isoko y’imibereho yabo. Ariko nubwo ari uyu mutwe wonyine watunzwe agatoki mu guhohotera ufatanya na FARDC n’abambari bayo.
Ikindi kigarukwaho ni uko aba barwanyi bananyaga amata abaturage babaga bavanye mu biraro by’inka, cyane cyane abana cyangwa abashumba babaga bavuye gukamisha.
Ati: “Abana bavuye gukamisha mu biraro by’inka, babanyaga amata.”
Umutwe wa Gumino usanzwe ukorera mu gace ka Ndondo, uyobowe na Colonel Richard Tawimbi, bivugwa ko abarizwa i Kinshasa, mu gihe ibikorwa bya buri munsi biyoborwa na Shaka Nyamusaraba uri muri ako gace.
Uyu mutwe watangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2015, aho wavuzweho gukorana n’imitwe itandukanye irimo n’iyari ifitanye isano na Kayumba Nyamwasa. Nubwo nyuma waje kugabanya kugarukwaho mu itangazamakuru, amakuru mashya arerekana ko ukomeje kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muri aka karere.
Kuri ubu, Gumino ivugwa mu bufatanye n’indi mitwe n’ingabo zitandukanye zirimo FARDC (ingabo za Leta ya RDC), FDLR, ingabo z’u Burundi, Imbonerakure ndetse na Wazalendo. Iri huriro rishinjwa kugaba ibitero ku mihana ituwe n’Abanyamulenge mu duce twa Ndondo, Mikenke na Minembwe.
Mu cyumweru gishize, amakuru yemeza ko habaye ibitero bikomeye mu gace ka Ndondo, aho hari n’imihana imwe yafashwe n’imitwe yitwaje intwaro, harimo uwa Gongwa n’indi iyikikije.
Nubwo umutwe wa MRDP-Twirwaneho uvugwaho gufasha abaturage kwirwanaho wagerageje gukumira ibyo bitero, ntibyabujije ko hari ibice byafashwe ndetse n’abaturage bagahunga.
Kugeza ubu, nubwo hashize iminsi ibiri nta bitero bikomeye byongeye kuvugwa muri aka gace, amakuru aravuga ko ibikorwa byo guhohotera abaturage bikomeje, harimo gukubitwa, kunyagwa no kwangirizwa imitungo.
Ibiri kubera ku Ndondo bigaragaza isura rusange y’umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuba imitwe myinshi yitwaje intwaro ikorana cyangwa igahuriza hamwe ibikorwa, bituma ikibazo kirushaho gukomera no kugora inzego za Leta n’izo mu karere kugishakira umuti urambye.
Abaturage bo muri utu duce bakomeje kuba mu buzima bugoye, aho ubuhinzi bwangizwa, amatungo akanyagwa, ndetse ubuzima bwabo bugashyirwa mu kaga buri munsi.
Mu gihe ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje ku Ndondo, harakenewe ingamba zihutirwa zo kurengera abasivile no kugarura ituze. Abasesenguzi basanga ko hatabayeho ubufatanye bukomeye hagati ya Leta, ingabo n’imiryango mpuzamahanga, ikibazo gishobora kurushaho gukomera no gukwirakwira mu tundi duce.






