Abasirikare b’u Burundi bambariye kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 nimugihe abari muri Kivu y’Epfo bakomeje gushigwa ku mupaka uhuza RDC n’u Rwanda. Amakuru yemezwa nabamwe mubaturage baturiye ibice bya Kivu y’Epfo, avuga ko ziriya Ngabo z’u Burundi zikomeje kwegera Umupaka w’u Rwanda na RDC aho byemezwa ko aba basirikare bashizwe muri teritware ya Walungu, mugace ka Kamonyora gahana imbibi n’u Rwanda. Ahandi bashizwe nimugace ka Businga ndetse na Ngomo ifite imisozi y’injira mu Rwanda. Na none aya makuru akemeza kandi ko izindi Ngabo z’u Burundi zashizwe mugace ka mu Musho aha akaba ari kumazi ya Rusizi muri teritware ya Kabare naho hahana imbibi n’u Rwanda.
Hakaba hari z’indi Ngabo z’u Burundi zikomeje kujanwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hashingiwe ku masezerano ubutegetsi bw’iki gihugu bwagiranye n’ubwa Repubulika ya demukarasi ya Congo.
Tariki ya 8/09/2023 byavuzwe ko izi ngabo ziri mu ntara ya Kivu y’amajy’Epfo zahawe umwambaro (Uniform) wa FARDC, uwo zari zisanganwe usubizwa mu kigo cya gisirikare cya Gatumba. Icyari kigambiriwe ntabwo cyahise kimenyekana.
Radio Inzamba Agateka kawe iravuga ko yahawe amakuru n’abasirikare bavuga ko nyuma y’aho aba basirikare bakorera ku masezerano yitwa TAFOC, batayo ya 6 n’iya 7, bahinduriwe imwambaro, boherejwe kurwanya M23 muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umusirikare uri muri batayo yoherejwe muri ubu butumwa yagize ati: “Abarundi bahinduriwe misiyo, bajyanwa i Goma gufasha Leta ya Congo kurwanya M23. Aba mbere bagiye bambaye sivili, aba kabiri bagenda bambaye imyambaro y’igihugu cya Congo.”
Bivugwa ko izi batayo zibiri zageze i Goma mu byumweru bibiri bishize. Indi ngo yagombaga kugera muri uyu mujyi tariki 30/9/ 2023.
Kuva amakuru yo guhindura umwambaro kw’ingabo z’u Burundi yavugwaga, ntacyo ubuvugizi bwacyo buravuga. Na Leta ubwayo ntacyo iravuga, gusa amarenga y’uko hari ibanga ibihugu byombi byaba bifitanye nimugihe ubwo ingabo zabwo ziri mu butumwa bwa EAC zatangaga agace ka Mushaki zari zarahawe na M23.
Amasezerano ya TAFOC yashyizweho umukono mu mwaka ushize. Ubusanzwe yari ay’ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Kivu y’Epfo. Izi mpinduka zose zibaye nyuma y’aya masezerano yavuguruwe ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye n’abayobozi bari bamuherekeje i Kinshasa kumurwa Mukuru w’igihugu ca RDC.
By Bruce Bahanda.
Tariki 02/10/2023.