I Uvira Wazalendo benshi bitandukanyije na Leta biyunga kuri Twirwaneho.
Umutwe wa Wazalendo wo muri Kivu y’Amajyepfo, uwahoraga urwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, witandukanyije nayo wiyunga kuri Twirwaneho iyobowe na Brigadier General Charles Sematama nayo ibarizwa muri AFC ya Corneille Nangaa.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umunyapolitiki wo muri iri tsinda ryitandukanyije na Wazalendo muri Kivu y’Epfo, Joel Namunene, aho avuga ko biyonkoye kuri Wazalendo iyobowe na Lt.Gen.Pacifique Masunzu, nawe wungirijwe na Justin Bitakwira Bihona ndetse na minisitiri wibikorwa remezo muri RDC, Muhoza Alexis Gisaro, kugira ngo bashireho akadomo kanyuma ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Yagize ati: “Ndabasuhuje, mwebwe badata, ba mama, barumuna bacu namwe bashiki bacu bo muri teritware ya Uvira. Njye ubasubuza nitwa Joel Namunene Muganguzi.”
Yakomeje agira ati: “Ndashaka kubabwira ukuri ku ntambara iri kubera muri iki gihugu cyacu, iyo twese tubona ko iri gusatira umujyi wa Uvira. Twatangije undi mutwe witwara gisirikare witwa UFRC-Mai Mai, ugamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi. Kandi turi kumwe na Gen.Charles Sematama wo muri Twirwaneho.”
Uyu munyapolitik wo muri uyu mutwe mushya wavutse muri teritware ya Uvira, yavuze ko umuyobozi mukuru wawo ko ari “Katare Robert Rushaba,” ariko ko bazakorera munsi y’ubuyobozi bwa Alliance Fleuve Congo (AFC) ya Corneille Nangaa.
Maze ashimangira ko intego nyamukuru zabo ko ari ugukuraho Tshisekedi bagashyiraho undi mukuru w’igihugu mushya.
Mu bibazo yavuze bafite imbere yabo muri teritware ya Uvira, yagaragaje ko ari Mai Mai iyobowe na Lieutenant General Masunzu na Justin Bitakwira bagishigikiye Leta ya perezida Felix Tshisekedi.
Niko guhita asaba abatuye i Uvira ku bashigikira, kandi bagashigikira na Brigadier General Charles Sematama uzwi nk’Intare-batinya mu misozi miremire y’i Mulenge.
Yavuze kandi ko uruhande arimo, rurimo Ababembe, Abapfulero, Abanyamulenge n’andi moko, bityo asaba Abanye-Congo bose guhaguruka bakarwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa kugira ngo bashyiraho ubundi butegetsi bushya.
Abivuze mu gihe mu Rurambo ho mu misozi ya Uvira, hamaze kugera abarwanyi bo mu mutwe wa m23 ufatanyije na Twirwaneho.
Kuri ubu aba barwanyi b’impande zombi bareba igice kinini cya Rurambo, ikizwi ko kiri hejuru y’u mujyi wa Uvira.
Bivuze ko umwanya uwo ari wo wose, aba barwanyi bofata i Uvira.