Ibibazo bikomeye bikomeje gukomerera abafungiwe i Goma muri RDC.
Abafungiwe muri gereza ya Munzenze iherereye i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bakomeje kwibasirwa n’inzara n’indwara zitandukanye kubera ibura ry’ibiribwa n’imiti.
Ahagana tariki ya 02/11/2024, nibwo ibibazo biri muri gereza ya Munzenze byatangiye kumenyekana.
Amakuru yatangajwe na radio Okapi avuga ko ibiribwa n’imiti byashize mu bubiko bw’iyi gereza ya Munzenze ifungiyemo abarenga 4000, bitewe n’uko imiryango y’abagiraneza yayifashaga yahagaritse ibikorwa.
Mu miryango yahagaritse gutanga ubufasha bw’imiti n’ibiribwa yageneraga iyi gereza harimo MSF/Holland.
Abayobozi b’iyi gereza batashatse ko amazina yabo ajya hanze bavuze ko ibi bibazo bishobora gutuma imfungwa zirakara zikigaragambya, basaba ko ubuyobozi bwa RDC bwagira icyo bukora.
Ibi bibaye nyuma y’uko umubare w’abafungiye muri gereza ya Munzenze ukomeje kwiyongera bitewe ahanini na operasiyo yiswe “Safisha Mujyi wa Goma” igamije guta muri yombi abanyabyaha bo muri uyu mujyi.