• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibiganiro byahuje komanda Secteur n’Abachefs mu Minembwe, byabayemo impaka.

minebwenews by minebwenews
December 7, 2024
in Regional Politics
0
Ibiganiro byahuje komanda Secteur n’Abachefs mu Minembwe, byabayemo impaka.
129
SHARES
3.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibiganiro byahuje komanda Secteur n’Abachefs mu Minembwe, byabayemo impaka.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Amakuru ava mu Minembwe avuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/12/2024, habaye ibiganiro byahuje komanda Secteur n’abachefs bagize aka karere, maze bivugwamo ko Colonel Jean Pierre Lwamba ureba brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Madegu, kwari we uteje umutekano muke mu Minembwe no mu nkengero zayo.

N’ibiganiro byayobowe na Komanda Secteur, by’itabirwa n’abatware bayoboye ama-Localite agize akarere ka Minembwe, n’ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC mu Minembwe. Byabereye neza muri centre ya Minembwe.

Muri ibyo biganiro abachefs babwiye komanda Secteur wageze muri aka gace ahar’ejo ku bw’ikibazo cy’umutekano muke uharangwa, ko uterwa n’abasirikare ba FARDC.

Icyumweru cyari gishize centre ya Minembwe, ari nayo soko nkuru abaturage bahahiragamo, izengurutswe n’abasirikare. Bivugwa ko nta mu sivili wari ukiyinjiramo ngwabe yagira icyo ayiguramo cyangwa ngo ahahe. Ibi bikaba byari bihangayikishije abaturage benshi baturiye ahanini imihana iri hafi n’iyi centre; iyo ni nka i Lundu, Kiziba, Runundu, Mishashu, Gitavi n’ahandi.

FARDC yafunze iyi centre nyuma y’igitero yari yagabye mu baturage ba Kalingi tariki ya 28/11/2024. Ni igitero cyaguyemo abasivile bane, harimo ko cyangije n’ibikorwa remezo, ibirimo amashuri y’isumbuye ya Kibati aherereye nahagabwe icyo gitero, bikarangira ibisasu byaraswaga n’ingabo za Leta bisenye zimwe mu nyubako zayo.

Minembwe.com yamenye neza ko muri iki kiganiro abachefs bagiranye na komanda Secteur, uruhande rw’abachefs rwashinje Col.Jean Pierre Lwamba n’ingabo ze, guteza imvurururu n’amacakubira hagati y’abasirikare n’abaturage. Uruhande rw’ingabo narwo rurabanyomoza ndetse narwo ruvuga ko Abanyamulenge aribo bakunze ku bashotora.

Mu byo abachefs bashinjaga Col. Jean Pierre Lwamba, harimo kuba yarashize uburinzi muri Nyarujoka, ingabo ze kugaba igitero mu Kalingi no kuba yaratanze itegeko abasirikare bafunga centre ya Minembwe. Ndetse kandi bagaragaza ko uyu Colonel ubwo yageraga mu Minembwe yasanze hari amahoro, ariko kubwe arabura.

Ibi byaje kuzamo impaka, ibyanatumye komanda Secteur asubika iki kiganiro atangaza ko kizongera gusubukurwa mu Cyumweru gitaha.

Komanda Secteur kandi yavuze ko ateganya kuja mu Mikenke, kugira ngo naho akurikirane iby’umutekano waho.

Hagati aho, umutekano muri Minembwe usa nuwagarutse, ni mu gihe centre ya Minembwe yongeye kugendwa, kuko ubu abaturage bari kuyigeramo bakagura ibyo bashaka.

Tags: FardcImpakaMinembwe
Share52Tweet32Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri RDC bashizemo agatege mu kurwanya Tshisekedi.

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri RDC bashizemo agatege mu kurwanya Tshisekedi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?