Ibiganiro byahuje komanda Secteur n’Abachefs mu Minembwe, byabayemo impaka.
Amakuru ava mu Minembwe avuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/12/2024, habaye ibiganiro byahuje komanda Secteur n’abachefs bagize aka karere, maze bivugwamo ko Colonel Jean Pierre Lwamba ureba brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Madegu, kwari we uteje umutekano muke mu Minembwe no mu nkengero zayo.
N’ibiganiro byayobowe na Komanda Secteur, by’itabirwa n’abatware bayoboye ama-Localite agize akarere ka Minembwe, n’ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC mu Minembwe. Byabereye neza muri centre ya Minembwe.
Muri ibyo biganiro abachefs babwiye komanda Secteur wageze muri aka gace ahar’ejo ku bw’ikibazo cy’umutekano muke uharangwa, ko uterwa n’abasirikare ba FARDC.
Icyumweru cyari gishize centre ya Minembwe, ari nayo soko nkuru abaturage bahahiragamo, izengurutswe n’abasirikare. Bivugwa ko nta mu sivili wari ukiyinjiramo ngwabe yagira icyo ayiguramo cyangwa ngo ahahe. Ibi bikaba byari bihangayikishije abaturage benshi baturiye ahanini imihana iri hafi n’iyi centre; iyo ni nka i Lundu, Kiziba, Runundu, Mishashu, Gitavi n’ahandi.
FARDC yafunze iyi centre nyuma y’igitero yari yagabye mu baturage ba Kalingi tariki ya 28/11/2024. Ni igitero cyaguyemo abasivile bane, harimo ko cyangije n’ibikorwa remezo, ibirimo amashuri y’isumbuye ya Kibati aherereye nahagabwe icyo gitero, bikarangira ibisasu byaraswaga n’ingabo za Leta bisenye zimwe mu nyubako zayo.
Minembwe.com yamenye neza ko muri iki kiganiro abachefs bagiranye na komanda Secteur, uruhande rw’abachefs rwashinje Col.Jean Pierre Lwamba n’ingabo ze, guteza imvurururu n’amacakubira hagati y’abasirikare n’abaturage. Uruhande rw’ingabo narwo rurabanyomoza ndetse narwo ruvuga ko Abanyamulenge aribo bakunze ku bashotora.
Mu byo abachefs bashinjaga Col. Jean Pierre Lwamba, harimo kuba yarashize uburinzi muri Nyarujoka, ingabo ze kugaba igitero mu Kalingi no kuba yaratanze itegeko abasirikare bafunga centre ya Minembwe. Ndetse kandi bagaragaza ko uyu Colonel ubwo yageraga mu Minembwe yasanze hari amahoro, ariko kubwe arabura.
Ibi byaje kuzamo impaka, ibyanatumye komanda Secteur asubika iki kiganiro atangaza ko kizongera gusubukurwa mu Cyumweru gitaha.
Komanda Secteur kandi yavuze ko ateganya kuja mu Mikenke, kugira ngo naho akurikirane iby’umutekano waho.
Hagati aho, umutekano muri Minembwe usa nuwagarutse, ni mu gihe centre ya Minembwe yongeye kugendwa, kuko ubu abaturage bari kuyigeramo bakagura ibyo bashaka.