Ibigwi bya Brig.Gen.Charles Sematama uzwi nk’Intare Batinya, Ubutwari mu Kuzahura no Kurengera Abanyamulenge
Rukundwa Jackson, umunyekongo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge, kuri ubu utuye muri Afurika y’Epfo, yashimangiye ubutwari n’ubuhanga bwa gisirikare byaranze Umugaba Mukuru w’ingabo z’umutwe wa MRDP–Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama, uzwi cyane ku izina rya Intare Batinya.
Mu butumwa yanyujije kuri Minembwe Capital News ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 03/01/2025, Rukundwa yagaragaje ko ari ingenzi kuvuga no gusigasira ibigwi by’intwari z’igihugu, cyane cyane izakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagize uruhare rukomeye mu guhindura imibereho n’umutekano w’abaturage.
Yasobanuye ko ibikorwa bya MRDP–Twirwaneho, by’umwihariko biyobowe na Brig. Gen. Charles Sematama, byageze ku rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abanyamulenge, guharanira amahoro arambye no guhangana n’ubutegetsi bwa Leta bwari bwarabataye mu kangaratete, bubatesheje icyizere n’uburenganzira bw’ibanze.
Rukundwa yagize ati:
“Nubwo hari byinshi bivugwa ku mutwe wa MRDP–Twirwaneho, nta musirikare wa Leta n’umwe wigeze asubira mu gace ka Madegu ho muri Minembwe nyuma y’uko Twirwaneho ihigaruriye kugeza uyu munsi. Ibi bigaragaza ubutwari, imbaraga n’ubuhanga byaranze uyu mutwe urwanirira abaturage, uyobowe n’intwari nka Brig. Gen. Sematama.”
Aya magambo agaragaza ingorane Abanyamulenge bamaze imyaka myinshi banyuramo, aho bakunze kwibasirwa n’ingabo za FARDC n’iz’u Burundi, bakazifata nk’abicanyi n’abasahuzi bibasira abasivili. Rukundwa yashimye ko, mu gihe cy’imyaka irenga umunani y’intambara n’ihangana rikomeye, ingabo za Twirwaneho zahanganye n’ingabo za FARDC ndetse n’indi mitwe yitwaje intwaro yarwanyaga Abanyamulenge, bikarangira zitsindiye abaturage zikagarura ituze n’umutekano.
Yongeyeho ko intsinzi ya Twirwaneho yatumye amahoro agaruka mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo, by’umwihariko ku Ndondo na Minembwe, hatuwe cyane n’Abanyamulenge, aho abaturage bongere kwizera ejo hazaza habo.
Brigadier General Charles Sematama, Umugaba Mukuru wa MRDP–Twirwaneho, afatwa na benshi nk’ikimenyetso cy’ubutwari, ukwihagararaho no kubohora abaturage. Inzego z’umutekano z’iki gihe zigaragaza ko, nyuma yo gufata Minembwe n’i Ndondo, abaturage batangiye kongera kwishimira umutekano n’ubuzima busanzwe, bongera kubaho mu mahoro n’ituze.






