Ibihugu bigera muri 34 byiteguye kwinjira mu muryango wa BRICS muri uy’u mwaka w’ 2024.
Ni bihugu byo muri Afrika, u Burayi, n’ibyo muri Azia, bikiri munzira ya majyambere biteganya kwinjira mu muryango wa BRICS, nk’uko bya tangajwe n’uyu muryango, ubwo barimo bategura i Nama iteganijwe kuba mu kwezi kwa Cumi, uy’u mwaka, ikazabera mu karere ka Kazan, ko mu gihugu cy’u Burusiya.
Iyo Nama itaganijwe kuba izaba igira iya 16, byavuzwe ko izavugirwamo ibyifuzo bishya bizaba bivuye mu bihugu byiteguye kwinjira muri BRICS.
Umuryango wa BRICS, uhuriyemo n’ibihugu nka Brezile, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa, Afrika y’Epfo, Misiri, Etiyopiya, Irani na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Minisitiri w’u banye n’amahanga w’u Buhinde S. jaishankar yemeje iy’i nkuru avuga ko ibihugu 34 ko byifuza kwinjira mu muryango wa BRICS , kandi ashimangira ko bashaka ku winjiramo muri uy’u mwaka.
S. Jaishankar, avuga ko iterambere ryerekana ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byizera ubumwe kandi ko byifuza kwitandukanya n’idolari ry’Amerika. Umwenda wa tiriyari 34 z’amaforali ni umutwaro ukomeye ku bihugu bikiri munzira y’amajyambere bifite miliyari y’amadolari y’Amerika mu bubiko.
Kubera iyo mpamvu minisitiri w’u banye n’amahanga w’u Burundi, akomeza avuga ko ibyo biri mu bituma ibihugu bikiri munzira y’amajyambere byinjira mu muryango wa BRICS mu rwego rwo kugira ngo bigabanye ingaruka z’u mwenda.
Yagize ati: “Twageragaje umwaka ushize ku isoko, tubaza umubare w’ibihugu byifuza kwinjira mu muryango wa BRICS, tubona ibigera kuri 34; ikigaragara n’uko ibihugu 30 bimaze kumenya agaciro ko kuba muri uy’u muryango. Hagomba kubaho ikintu cyiza kuribyo. Niba ihuriro rya BRICS rishishikariza ibihugu bikiri munzira y’amajyambere gukora ubucuruzi mu mafaranga y’abo akaba ariyo bashira imbere, amadolari y’Amerika niyo azaba agiye kubihomberamo.”
Uy’u munyacubahiro yakomeje avuga ko “inyungu zo kwinjira mu muryango wa BRICS zigenda ziyongera umunsi k’umunsi, kandi ko uyu muryango nawo ushize imbere guhindura no kumara agaciro k’idolari ry’Amerika.
MCN.