Ibihugu bitatu byahuriye mu nama y’umutekano i Kigali.
Ni abayobozi bo mu bihugu bihuriye mu muryango wa NCIP(Northern Corridor Integration Projects) aribyo u Rwanda, Kenya na Uganda bahuriye i Kigali mu Rwanda mu nama igamije gusuzuma ibyagezweho no kureba imishinga ihuriweho mu rwego rwo kurinda umutekano mu bihugu bigize uyu muryango.
Iy’inama n’iyiminsi ibiri aho yatangiye tariki ya 05/09/2024, yanarebeye hamwe ubufatanye mu bwirinzi mu rwego rw’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ibi bihugu kwari bitatu byamaze gushyiraho umukono.
Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu gukumira amakimbirane, ku yacunga no kuyakemura, gukumira genocide, kurwanya iterabwaba, kurwanya no guhashya ba rushimusi, ibikorwa byo gushyigikira amahoro, kugabanya ingaruka z’ibiza no kubicunga, guhangana n’ibibazo, kugenzura ikwirakwizwa ry’intwaro nto n’izitemewe n’amategeko, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka , gukusanya no gusangira amakuru ku iterabwaba rigaragara kandi rihari.
Uhagarariye u Rwanda muri iyi nama, Brig Gen Celestin Kanyamahanga, umunyamabanga uhoraho wa minisiteri y’ingabo, yashimangiye akamaro k’iyi nama avuga ko igaragaza imbogamizi n’intsinzi byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe mbere.
Yasabye abitabiriye iyi nama kugira uruhare rugaragara mu biganiro byifashisha ubumenyi mu gukemura uburyo rusange bugamije inyungu z’ibihugu bigize uyu muryango.
Abitabiriye bongeye gushimangira ko ari ngombwa gukomeza ubufatanye mu bijanye n’ingabo, cyane cyane mu myitozo ya gisirikare, imyitozo ihuriweho n’ibikorwa bya gisirikare, gusangira amakuru, ubushakashatsi no guteza imbere inganda zijyanye n’igisirikare.
MCN.