Ibihugu bitatu byo muri Afrika byikuye mu rukiko rwa ICC
Ibihugu bitatu bigize Umuryango w’ubumwe bwa Sahel byo muri Afrika y’iburengerazuba, byasohoye itangazo ryamagama urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, binagaragaza ko byivanye muri urwo rukiko, ngo kuko ari inzira y’ubukoroni bushya kuri Afrika.
Ibyo bihugu ni Mali, Niger na Burkina Faso. Ku wa mbere tariki ya 22/09/2025, ni bwo ibi bihugu byasohoye itangazo bimenyesha ko bitakiri umunyamuryango w’urukiko rwa ICC.
Muri iryo tangazo, bivuga ko ICC idafite ububasha bwo kuburanisha ibyaha by’intambara, jenocide n’ibihonyora ikiremwa muntu n’iby’ubushotaranyi.
Bivuga ko bizashyiraho uburyo bwabyo bushya buzaba bugamije gushyira imbere amahoro n’ubutabera.
Ariko kugeza ubu ntacyo urukiko rwa ICC ruravuga kuri ibi. Mu mwaka wa 2002 ni bwo uru rukiko rwatangiye imirimo, rushinjwa kwibasira ibihugu bya Afrika, kuko no mu manza rumaze guca ari iza banyafrika gusa.
Amategeko y’uru rukiko avuga ko umunyamuryango warwo yemerewe kuruvamo nyuma y’umwaka bimenyeshejwe umuryango w’Abibumbye.
I La Haye mu Buholande ni ho ICC ifite icyicaro gikuru.
Niger iyobowe na Abdourahamane, Tchiani, naho Mali ikayoborwa na Col.Assim Goita mu gihe Burkina Faso na yo iyobowe na Ibrahim Traore, ni ibihugu bimaze igihe biva mu miryango mpuzamahanga yabihuzaga n’ibindi bihugu.
Kuko kandi byikuye mu muryango wa ECOWAS uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Africa bishinga uwitwa “Alliance of Sahel states.”
Ukuye ibyo byaciye kandi umubano n’uburengerazuba bw’isi, ni ukuvuga u Burayi na Amerika byinjira mu bufatanye n’u Burusiya.