Ibisasu biremereye byakomerekeje abasivile mu mujyi muto wa Kanyabayonga, muri teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni bisasu byatewe ubwo harimo imirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rw’ingabo za leta ya perezida Félix Tshisekedi, nk’uko amakuru y’ibanze abivuga.
Iyi mirwano yabereye mu nkengero za Centre ya Kanyabayonga yabaye mu masaha y’igitondo cyakare cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21/06/2024, iza gukomeza igeza isaha ya sasita za manywa.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News dukesha abaturiye ibyo bice, avuga ko ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ibisasu byaryo ryarimo rirasa biremereye byakomerekeje abarimo abana bato n’abadamu babiri . Ay’amakuru anavuga ko ibyo bisasu byatewe neza mu gace gaherereye muri Quartier ya Buhundu ho muri Kanyabayonga.
Abana bakomerekejwe nibyo bisasu nta mubare wabo urabasha ku menyekana.
Gusa hagaragajwe ubutumwa bwa mashusho, bw’u mwana w’u mukobwa wakomeretse ari ruhande rw’umudamu nawe wakozweho nibyo bisasu.
Byanavuzwe kandi ko nyuma y’uko aba bari bamaze gukomeretswa n’ibyo bisasu ko bahise bihutanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Ibi bisasu nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga n’uko byaraswaga n’abasirikare ba FARDC n’abafatanya bikorwa babo barwaniraga mu mujyi rwagati wa Kanyabayonga bakabitera mu gace ka Buhundu kari hafi naho abarwanyi ba M23 baherereye.
MCN.