Ibisasu bya drones byibasiye Gipimo: MRDP-Twirwaneho ivuga ku bitero byagabwe mu ijoro
Minembwe Capital News (MCN) yahawe amakuru n’umwe mu basirikare ba MRDP-Twirwaneho, avuga ko kuva ku mugoroba wo ku wa gatatu, tariki ya 30/09/2026, kugeza mu masaha ya nijoro, mu gace ka Gipimo, muri Secteur y’i Lulenge, Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, harashwe ibisasu bikoreshejwe drones.
Uyu musirikare yabwiye MCN ko ibitero byagabwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku bufatanye n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, ndetse n’abacanshuro baturuka mu bihugu by’u Burayi no muri Aziya.
Amakuru yatanzwe n’uyu musirikare avuga ko ibitero byibanze mu gace ka Gipimo, aho drones zakomeje kugaba ibitero mu gihe cy’amasaha menshi.
Mu buhamya yahaye MCN mu masaha ya saa tatu z’ijoro, uyu musirikare yagize ati: “Umugoroba wose drone zakomeje gutera ibisasu kugeza n’ubu ndi kukwandikira.”
Yakomeje avuga ko izo drones zarashe ibyo bisasu ziturutse mu Kabanju, kandi ko zikoreshwa n’abacanshuro bari muri ibyo bice. Yagize ati: “Dufite amakuru ko hari abazungu 20 bakoresha izo drones.”
Yongeyeho ko, kugeza igihe yatangaga aya makuru, nta bintu bikomeye byangiritse cyangwa abantu baguye muri ibyo bitero yari yamenye. Yavuze kandi ko zimwe muri drones zarashwe, ariko ibisasu byazo bikagwa ahatari intego zabyo.
Ibitero bibaye nyuma y’uko MRDP-Twirwaneho iheruka kwigarurira ibice byinshi by’i Lulenge
Ibitero bivugwa kuri Gipimo bibaye mu gihe amakuru aturuka muri ako gace avuga ko MRDP-Twirwaneho yigaruriye ibice bitandukanye byo muri Secteur y’i Lulenge, birimo Gipimo, Gihuha na Nyagishasha, ndetse n’utundi duce twegereye aho.
Nk’uko ayo makuru abivuga, igenzura ry’utwo duce ryabaye ku wa mbere w’iki cyumweru, mbere y’uko imirwano n’ibikorwa bya gisirikare bikomeza kuvugwa muri ako karere.
Gipimo n’utundi duce two muri Lulenge bikomeje kuba ahantu h’ingenzi mu bikorwa bya gisirikare bikomeje kubera mu bice by’imisozi miremire ya Fizi.
Minembwe Capital News (MCN)







