Ibisasu by’Ingabo z’u Burundi byaguyemo Abarundi mu Cibitoki ubwo byahushaga intego muri RDC
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 05/12/2025, mu gace kitwa Mubadage, kari mu Rugombo, Intara ya Cibitoki mu Burundi, haravugwa urupfu rw’umwana muto n’iyangirika ry’ibintu by’agaciro, nyuma y’uko ibisasu byatewe n’ingabo z’u Burundi byari bigamije kurasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), byahushije bigwa ku butaka bwabo.
Nk’uko byemezwa n’abaturage bahatuye ndetse bikemezwa na Minembwe Capital News (MCN), ibi bisasu byaguyemo abaturage b’inzirakarengane mu gihe byari bigamije gushyigikira imirwano ingabo z’u Burundi zifatanyijemo na FARDC, Wazalendo na FDLR, barwana na AFC/M23 mu kibaya cya Rusizi, muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibyo bitero by’ibisasu bikomeje kuvugwaho kenshi kuba bihitana abaturage b’abasivili mu bice bya Kamanyola, Katogota, Luvungi n’ahandi, aho amakuru avuga ko abarimo abagore n’abana bishwe n’izo ntwaro ziremereye muri iyi minsi itatu y’imirwano.
Uretse abo mu Burundi, ibisasu nk’ibi byahitanye abaturage b’i Luvungi, harimo abapfuye kuri uyu wa Gatanu. Ibi biza bikurikirana n’urupfu rw’abasivili ku wa Kabiri no ku wa Kane, bigaragaza ihungabana rikomeye ry’umutekano w’abaturage muri ibyo bice.
Ibi bibazo bikomeje kuba mu gihe ibiganiro by’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda biri kubera i Washington, bikitabirwa n’abakuru b’ibihugu n’abayobozi bo ku rwego mpuzamahanga, mu gushaka igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.





