Ibitangazwa na Gen Muhoozi byongeye kuzana impaka zikomeye.
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa perezida Yoweli Kaguta Museveni, Gen Kainarugaba Muhoozi yavuze ko aho kwitaba inteko ishinga mategeko ya Uganda yamutumijeho azafunga abayigize bose abo yise “ibicucu bibi.”
Ahar’ejo tariki ya 17/01/2025 ni bwo komisiyo ishinzwe igisirikare mu nteko ishinga amategeko ya Uganda yategetse minisitiri w’ingabo z’iki gihugu gusaba Gen Kainarugaba Muhoozi kuyitaba, kugira ngo atange ibisobanuro ku butumwa bwe butavugwaho rumwe akunze gucisha ku rubuga rwa x.
Ubwo butumwa abadepite bagize iriya komisiyo bavuga ko busiga icyaha isura ya Uganda, haba imbere mu gihugu no ku ruhando mpuzamahanga.
Gen Kainarugaba Muhoozi abinyujije ku rubuga rwe rwa x, yavuze ko aho kugira ngo yitabe abadepite bamuhamagaje azabata muri yombi.
Yagize ati: “Sinzigera ngaragara imbere y’ibicucu bibi byo mu nteko ishinga amategeko. Ahubwo byose nzabita muri yombi.”
Yanavuze kandi ko nyuma y’uko azaba yataye muri yombi abo yise ibicucu byo mu nteko ishinga amategeko, azabatumira ubundi baganire ngo kandi nihagira ukorora nabi muri bo , niwe uzasigara mu buroko.
Ubundi kandi yavuze ko akaneye miliyari 1,000 z’amashilingi ya Uganda agenewe igisirikare cya Uganda, anashimangira ko buri wese mu bagize inteko ishinga mategeko agomba ku mushigikira akayahabwa.
Mu minsi mike ishize Muhoozi yari yasezeye gukoresha x, ariko mu minsi itarenze icyumweru yahise yongera kuyigarukaho avuga ko aringombwa ko ayikoresha.