Ibitaravuzwe ku ngabo z’u Burundi ziherereye mu misozi miremire y’Imulenge.
Ni bikubiye mu butumwa bwanditse abaturage baturiye ibice byo mu misozi miremire y’Imulenge bahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, buvuga ko Ingabo z’u Burundi ziri mu bice by’itombwe, Minembwe, Rurambo n’i Ndondo ko haribyo zakijije bitari bike.
Hagati y’ukwezi kwa Gatandatu n’ukwakarindwi umwaka w’ 2022, nibwo abasirikare b’u Burundi bagera kuri 600 bageze muri Kivu y’Amajy’epfo, ku masezerano y’ibihugu byombi. Muri icyo gihe bahise bavangwa n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bakora ibatayo yahawe izina rya TAFOC.
Nyuma bagiye boherezwa mu bice bitandukanye byo mu misozi miremire y’Imulenge kandi bagenda bakomeza kwiyongera, harimo aboherejwe mu bice byo muri teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira.
Ubu butumwa twahawe bugaragaza ko aba basirikare b’u Burundi bafashije muri byinshi, ahanini batumye Inka z’Abanyamulenge zidakomeza kunyagwa.
Muri ubu butumwa hatanzwemo urugero ruvuga ko “mu gihe cyose Inka z’Abanyamulenge zinyagiwe mu bice bigenzurwa n’ingabo z’u Burundi zikanyagwa na Maï Maï, aba basirikare bahita bazikurikira mupaka za nka zikaboneka kandi igihe zitabonetse bagashorera iz’Ababembe baherereye mu bice izo nka zerekejemo zinyazwe”
Ibi bikaba byaratumye Maï Maï igabanya umuvuduko wo kunyaga Inka z’Abanyamulenge.
Bugira buti: “Nta nka yonyagirwa mu bice bigenzurwa n’ingabo z’u Burundi. Ni gihe zinyazwe bo barazikurikira kugeza bazigaruye, zirya zanyazwe zabura bagashorera iz’Ababembe. Kandi barazishitsa bakazigenera n’ubundi ababa bazinyazwe.”
Ikindi cyavuzwe n’uko ibyo ingabo z’u Burundi zari zarabwiwe n’abanzi ba Banyamulenge ko Twirwaneho ikorana na Red Tabara umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, basanze ataribyo hubwo basanga Twirwaneho ari abana beza, kuko barindira abaturage umutekano.
Bunavuga kandi ko hari ibice ingabo z’u Burundi zagiye ziyambaza Twirwaneho kubafasha ku rwanya Red Tabara, nka hitwa mu Gitoga, Twirwaneho n’iyo yafashe iya mbere mu kurasa uwo mutwe wa Red Tabara, ndetse no mu bindi bice by’i Ndondo ya Bijombo, Itombwe na Fizi.
Ibi byatumye ingabo z’u Burundi zisobanukirwa byinshi, ariko kandi aba basirikare bakaba bafitanye igihango bagiranye na leta ya Kinshasa kandi ari yo ishinjwa gukangurira Maï Maï na FDLR kurwanya ubwoko bw’Abanyamulenge.
Ibi nabyo bituma iz’i ngabo zitizerwa ijana ku jana, ariko uruhare rw’iz’ingabo mu kugarura Inka z’Abanyamulenge ziba zanyazwe, Abanyamulenge batanze ubu butumwa bararuzirikana.
Kuri ubu nta ngabo z’u Burundi zikirangwa mu bice byo muri Komine ya Minembwe, kuko nyuma y’uko umutwe wa Red Tabara usubiranyemo na Maï Maï ahagana mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, iz’i ngabo zahise zerekeza iy’i Lulenge abandi bagana iyo mu Cyohagati cyaza Rwera.
Udasize ko abandi bo muri iz’i ngabo babarizwa ku Ndondo ya Bijombo na Rurambo.
Hagati aho, umutekano uracameze neza mu misozi miremire y’Imulenge nyuma y’ibitero byayogoje aka karere ahanini mu mwaka ushize byumwihariko mu mpera zawo.
MCN.