Ibitero Bikaze by’Ingabo z’u Burundi, iza FARDC na FDLR ku Baturage byasubijwe Inyuma n’Umutwe Urwanira Abaturage
Amakuru yizewe aturuka mu bice bituwe cyane n’abaturage b’Abanyamulenge birimo Kalingi, Kalongi na Gakenge, biherereye mu birometero bike uvuye mu isanteri ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aragaragaza ko ibitero bikomeye byagabwe n’ingabo z’u Burundi zifatanyije n’iza FARDC ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo, FDLR ndetse n’abacanshuro, byasubijwe inyuma n’imitwe ya MRDP-Twirwaneho ifatanyije na M23 irwanira ku ruhande rw’abaturage.
Aya makuru yemejwe n’abaturage batuye muri utu duce bavuga ko kuva mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20/02/2026, imirwano ikomeye yatangiye ahagana saa moya n’iminota icumi, ubwo ibyo bitero byatangizwaga ku baturage bari mu duce twa Kalingi, Kalongi na Gakenge.
Umwe mu baturage wavuganye na Minembwe Capital News yagize ati:
“Umwanzi yatangiye kwiruka ubu, arakizwa n’amaguru ava i Gakenge na Kalongi.”
Undi wo mu basirikare ba MRDP-Twirwaneho bari ku rugamba na we yemeje ko muri Kalingi ingabo zari zagabye ibitero zatangiye gusubira inyuma nyuma yo guhangana n’umutwe wa Twirwaneho na M23, ati:
“Mu Kalingi umwanzi amaze kweguka, ari guhunga asubira inyuma.”
Amakuru akomeza avuga ko ingabo zari zagabye igitero mu Kalingi zimaze kwambuka uruzi rwa Rwiko zisubira inyuma ku ruhande rwa Mutunda, nubwo zikomeje kurasa ibisasu bya rutura zerekeza muri aka gace, bikaba bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage.
Ibi bitero si ubwa mbere bigabwe muri utu duce, kuko muri uku kwezi kwa kabiri 2026, byibasiye uduce dutandukanye two mu nkengero za Minembwe birimo Kivumu, Gahwela, Nyaruhinga, Mukoko ndetse na Mikenke, by’umwihariko ahazwi nka Bilalombili.
Iyi mirwano iri kuba mu gihe mu ntangiriro z’uku kwezi, umuvugizi w’ingabo za FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yatangaje ko ingabo za Leta ziteganya kugaba ibitero bikomeye bigamije kwisubiza agace ka Minembwe kamaze igihe kirenga umwaka kagenzurwa na MRDP-Twirwaneho.
Amateka agaragaza ko tariki ya 21/02/2025, umutwe wa MRDP-Twirwaneho wigaruriye agace ka Minembwe nyuma yo kwirukana ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR.
Kuva icyo gihe, utu duce twakomeje kuba indiri y’imirwano ihoraho hagati ya MRDP-Twirwaneho n’ingabo za Leta, aho abaturage bakomeje kuba ari bo bagirwaho ingaruka zikomeye zirimo kwimurwa mu byabo, gutakaza imitungo ndetse n’ubuzima bwabo.
Ibikorwa bya gisirikare bikomeje kuhavugwa muri ibi bice bigaragaza ko umutekano w’akarere ka Minembwe ugihangayikishije, mu gihe impande zihanganye zose zikomeje gushimangira ko zirwanira kurengera inyungu z’abaturage, nyamara abaturage bo bakomeje kuba hagati y’uru rugamba rubasiga mu kaga gakomeye.
Iyi mirwano iheruka kuba ishobora kongera kuzamura umwuka mubi mu burasirazuba bwa RDC, aho ikibazo cy’umutekano kimaze imyaka myinshi kidafata umurongo uhamye w’icyakorwa ngo amahoro arambye aboneke muri aka karere.






