Amerika ishobora gufatira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibihano bikakaye
Mu gihe umwuka wa dipolomasi ukomeje gufata indi ntera mu karere k’Ibiyaga Bigari, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje gushyirwaho igitutu n’amahanga, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ziyishinja kudashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.
Mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano yabaye ku tariki ya 15/04/2026, uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Tammy Bruce, yashimangiye ko ubuyobozi bwa RDC bugomba kwihutira gufata ingamba zifatika zo gusenya umutwe wa FDLR, bitaba ibyo hakatekerezwa ibihano bikakaye.
Yagize ati: “Guverinoma ya RDC igomba kubahiriza ibyo yiyemeje byo gusenya FDLR mu buryo bwihuse. Gukemura iki kibazo ni ingenzi mu guca burundu intandaro y’amakimbirane amaze igihe muri aka karere.”
Yakomeje avuga ko igihe cyo kwihanganira ibikorwa bihungabanya amahoro kirangiye, anashimangira ko abagira uruhare mu guhungabanya umutekano bazabibazwa.
Nubwo ubuyobozi bwa gisirikare bwa RDC bwatangaje ko bwatangiye ibikorwa byo kurwanya FDLR, amakuru aturuka mu bice byibasiwe n’intambara agaragaza ko nta bimenyetso bifatika birerekana ko uwo mutwe uri gusenywa mu buryo bufatika nk’uko byari byitezwe. Ahubwo, ayo makuru avuga ko hari ibimenyetso byerekana ko ingabo za FARDC zikigaragara ko zikorana bya hafi na FDLR.
Hari kandi amakuru akomeje kugaragaza impungenge z’uko bamwe mu basirikare ba Leta bashinjwa gukorana n’uyu mutwe, cyane cyane mu mirwano ikunze guhuza ingabo za Leta n’ihuriro rya AFC/M23. Ibi bikomeje gukurura impaka ku rwego mpuzamahanga ku mikorere y’inzego z’umutekano za RDC.
Impande zihanganye mu biganiro biri kubera mu Busuwisi zemeranyije gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’imirwano. Icyakora, nubwo ayo masezerano yashyizweho umukono, raporo zitandukanye zigaragaza ko ibikorwa bya gisirikare bikomeje ku mpande zimwe na zimwe.
AFC/M23 ivuga ko mu ijoro ryo ku wa 15/04/2026, hagati ya saa 20h15 na saa 23h45, ingabo za Leta zagabye ibitero mu duce twa Kalingi na Bidegu hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones). Iri huriro rivuga ko ibyo bitero byahitanye abasivili ndetse bikangiza n’ibikorwa remezo, rikabifata nk’ikimenyetso cy’uko amasezerano adakurikizwa uko bikwiye.
AFC/M23 ivuga ko nubwo igishyigikiye inzira y’ibiganiro bya politiki, idashobora kwihanganira ibitero byibasira abasivili, igasaba ko amahame mpuzamahanga arengera abaturage yubahirizwa.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushimangira ko ibikorwa byabwo bigamije kugarura umutekano no kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro ihungabanya ubusugire bw’igihugu, harimo na FDLR.
Ibi bibazo byose biri kuba mu gihe igitutu mpuzamahanga gikomeje kwiyongera kuri Kinshasa, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisa n’iziha agaciro gakomeye ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mihigo.
Abakurikirana politiki y’akarere bavuga ko kudashyira mu bikorwa ibyo igihugu cyiyemeje bishobora gutuma hashyirwaho ibihano by’ubukungu n’ibya dipolomasi, bishobora kugira ingaruka ku mikoranire ya RDC n’abafatanyabikorwa bayo mpuzamahanga.
Mu gihe amahanga akomeje gusaba ibisobanuro n’icyerekezo gifatika ku mutekano w’akarere, amaso ya benshi ahanzwe ku cyemezo ubuyobozi bwa Kinshasa buzafata: gukomeza inzira yo gushyira mu bikorwa ibyo bwiyemeje, cyangwa guhangana n’ingaruka zishobora guturuka ku gitutu cya dipolomasi n’ibihano bishobora gukurikiraho.
Icyizere cy’amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari gikomeje kugengwa n’iyo myanzuro ikomeye, mu gihe igihe cyo gufata ibyemezo gisa n’ikirushaho kugabanuka.





