Ibitero Bikomeye bya FARDC n’Abambari Bayo byibasiye Ahatuye Abanyamulenge
Amakuru yizewe aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’abambari bazo barimo ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo n’uwa FDLR, zagabye ibindi bitero bikomeye mu bice bituwe cyane n’abaturage b’Abanyamulenge.
Ibyo bitero byibasiye by’umwihariko inkengero za Point Zero, agace ka Nyaruhinga, ndetse n’imisozi ihanamiye Kalingi, ahari abaturage benshi. Nk’uko amakuru abivuga, ibyo bitero byatangiye mu masaha ya kare y’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 10/02/2026, bikozwe mu buryo butunguranye.
Abaturage bo muri ibyo bice bavuga ko bigeze mu bihe bikomeye by’ubwoba, kubera ko imirwano yabereye hafi y’ingo zabo, bituma benshi bahunga imiryango yabo bashaka aho bakingirwa n’umutekano, nubwo bigoranye kubera imiterere y’aho hantu n’uko intambara iri kugenda yaguka.
Ku rundi ruhande, umutwe wa MRDP-Twirwaneho, urengera umutekano w’abaturage baho, wihutiye gutabara, uhangana n’ibyo bitero. Amakuru aturuka muri uwo mutwe yemeza ko wabashe gusubiza inyuma igice cy’ingabo zari zagabye ibitero, nubwo imirwano yakomeje mu bice bimwe na bimwe.
Ibi bitero bije byiyongera ku bindi byabaye ku cyumweru gishize, aho mu gace ka Minembwe hiriwe imirwano ikaze. Icyo gihe, ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zagabye ibitero bikomeye byibasiye Abanyamulenge, harimo n’ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote (drones), ibintu byakomeje gukurura impungenge zikomeye ku mutekano w’abasivili.
Nk’uko byemezwa n’inzego za sosiyete sivili zo muri ibyo bice, ibyo bitero byagize ingaruka zikomeye ku baturage, birimo guhitana abasivili benshi, gusenya amazu menshi, no kwangiza imitungo y’abaturage. Nubwo iyo miryango itatanze imibare nyakuri y’abahitanywe n’ibyo bitero, iravuga ko igihombo cyatewe n’intambara ari kinini cyane kandi gikomeje kwiyongera uko imirwano igenda irushaho gufata intera.
Bivugwa ko uko imirwano ikomeje muri Minembwe n’inkengero zayo, ari ko ubuzima bw’abaturage bukomeza kujya mu kaga, bagasaba ko habaho ingamba zihuse zo kurinda abasivili, kugabanya imirwano no gushaka ibisubizo bya politiki byatuma amahoro arambye agaruka muri ako karere kamaze igihe mu mvururu.





