Ibitero birimo n’ingabo z’u Burundi byagabwe mu mihana itandukanye y’Abanyamulenge.
Imihana itandukanye y’Abanyamulenge irahazwi nk’i Mulenge, muri Kivu y’Amajyepfo, yagabwemo ibitero, aho bivugwa ko imitwe yitwaje intwaro ya FDLR na Wazalendo ifatanyije n’ingabo z’u Burundi kw’ari yo yagabye ibyo bitero.
Kuva ku wa gatanu w’i cyumweru gishize abaturiye i Ndondo ya Bijombo bavuze ko iwabo hanyuze ingabo z’u Burundi zaje zinutse i Uvira.
Bavuga ko izi ngabo zigizwe n’ibatayo zibiri.
Nk’uko babivuze zari zerekeje mu Minembwe, kandi ko ubwazo nazo zabwiye aba baturage ko ari yo zerekeje.
Ati: “Ku wa ganu, abasirikare b’u Burundi banyuze kw’ Irango ari benshi, barara ahitwa mu Kagogo. Zari ziturutse i Uvira, zitubwira ko zigiye mu Minembwe, zari batayo zibiri.”
Ni mu gihe Twirwaneho iheruka kwigarurira ibigo by’ingabo z’u Burundi n’ibya FARDC byabaga mu Mikenke na Kamombo.
Ibi bigo Twirwaneho yabyigaruriye nyuma y’aho mu Minembwe na Mikenke ndetse no mu Cyohagati, Abanyamulenge bakomezaga kugabwaho ibitero by’iri huriro rigizwe n’ingabo z’u Burundi, FARDC, FDLR na Wazalendo.
Kuzamuka kw’aya mabatayo abiri y’ingabo z’u Burundi, biri murwego rwo gutanga musaada nyuma y’aho izari mu Kamombo na Mikenke zitsinzwe.
Uyu munsi rero, tariki ya 03/03/2025, byavuzwe ko iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ririmo ingabo z’u Burundi ryagabye ibitero ahatuwe n’Abanyamulenge.
Umwe mu baturage yatubwiye ko ibyo bitero byagabwe mu majyepgo ya Minembwe, Mikenke na Bibogobogo.
Yagize ati: Mu Minembwe tubyukiye mu ntambara. Umwanzi yaduteye ku Gipimo mu Biziba na Bilalombili mu Mikenke.”
Ibindi bitero byavuzwe mu Bibogobogo naho hatuwe n’Abanyamulenge, aho amakuru ava yo avuga ko uwabateye yaturutse mu Mutambara mu b’Abembe. Ntibiramenyekana neza ko aba Wazalendo bateye ku Gipimo na Bibogobogo barikumwe n’ingabo z’u Burundi. Gusa bizwi ko izi ngabo z’u Burundi ari zo zagabye igitero ku Bilalombili mu Mikenke.
Amakuru amwe avuga ko Twirwaneho igihagaze neza mu mirwano, ngo kuko yabashe gusubiza inyuma ibyo bitero byose yagabweho muri izi mpande zitandukanye.
Nyamara kandi, andi makuru avuga ko mu Mikenke imirwano yaremereye, ariko ko ku Gipimo Twirwaneho yashubije inyuma uwayigabyeho igitero.
Uherereye mu Mikenke yagize ati: “Adui yaje ari mwinshi ku Bilalombili, ariko ubu twamwirukanye . Ari guhunga yerekeje u ruhande rwo mu Rwitsankuku.”
Iyi mirwano ibaye mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, i Bukavu hashyizweho guverineri n’abavisi guverineri babiri b’iyi ntara ya Kivu y’Epfo. Ni ubuyobozi bwashyizweho n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo imitwe ibiri yagisirikare uwa m23 n’uwa Twirwaneho.