Ibitero bya Drone bya FARDC i Mulenge Byongeye Gukaza Umurego w’Intambara
Igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyagabye ibitero cyifashishije indege zitagira abapilote (drone) mu gace ka Rugezi, gaherereye mu misozi yo mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ibyo bitero byagabwe ku manywa yo kuri uyu wa Kane, mu gihe muri aka karere hamaze iminsi hagabwa ibitero aho ingabo za Leta zibigaba ku baturage. Kugeza ubu, ubuyobozi bwo muri ako gace ntiburagira icyo butangaza ku byangiritse. Icyakora, amakuru y’ibanze atangwa n’abaturage bo muri Rugezi agaragaza ko ibisasu byatewe byangije imirima n’inzuri, ibintu byateje impungenge ku mibereho y’abahatuye.
Si ubwa mbere FARDC ikoresha indege zitagira abapilote mu bitero byo mu misozi ya Minembwe. Ibikorwa nk’ibi byabaye no mu duce twa Mikenke, Rwitsankuku no mu bindi bice bitandukanye bya Minembwe. Ibi bigaragaza impinduka mu mikorere y’igisirikare cya Leta, kirushaho kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu guhangana na MRDP-Twirwaneho na M23.
Aka karere ka Minembwe kamaze imyaka myinshi kazahajwe n’intambara zishingiye ku makimbirane y’amoko, ubutaka n’ubutegetsi, aho imitwe itandukanye yitwaje intwaro, ikorana bya hafi na Leta, yakunze kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge bitewe n’inyungu za politiki.
Ibi bitero bibaye mu gihe kuri uyu munsi hari haranzwe ituze, nubwo muri iyi minsi hagiye haba imirwano ikomeye yahuje FARDC n’imitwe iyishyigikiye ku ruhande rumwe, ndetse n’ihuriro rigizwe na MRDP-Twirwaneho na M23 ku rundi ruhande.
Amakuru aturuka ku rugamba avuga ko mu mirwano iheruka, MRDP-Twirwaneho na M23 basubije inyuma ingabo za FARDC n’abo bafatanyije, barimo iz’u Burundi n’imitwe yitwara gisirikare irimo Wazalendo na FDLR. Kuri ubu, biravugwa ko MRDP-Twirwaneho na M23 bagenzura uduce twinshi twagiye tuberamo imirwano muri Minembwe no mu nkengero zaho.
Ibitero bya drone byibasiye ahanini ahatuwe n’abaturage byongera impungenge ku mutekano w’abasivile, cyane cyane ko ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ari byo nkingi y’ubukungu bw’abatuye aka karere. Kwangirika kw’imirima n’inzuri bishobora guteza ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa no kwimuka kw’abaturage bahunga imirwano.
Ababikurikiranira hafi bagaragaza ko gukomeza gukoresha drone mu bice bituwe bishobora kongera umwuka mubi hagati y’impande zihanganye, bikarushaho guhungabanya icyizere cy’amahoro mu karere ka Kivu y’Amajyepfo.






