Ibitero bya Drone muri Minembwe Bikomeje Guteza Impagarara, Abaturage Batewe n’Ingabo za RDC n’u Burundi
Mu misozi miremire y’i Mulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, haravugwa inkuru ikomeje guteza impagarara n’impungenge ku mutekano w’abaturage. Amakuru aturuka muri ako gace aravuga ko ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’igisirikare cy’u Burundi, zagabye ibitero bya drone mu bice bitandukanye bya Minembwe bituwe n’abasivili.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News yahawe yemeza ko ibyo bitero byagabwe mu duce twa Rugezi no muri Mikenke, aho abaturage bavuga ko batewe n’ibisasu byaraswaga hifashishijwe drone z’intambara.
Umuturage watanze amakuru yagize ati:
“Mu gitondo cya kare, drone z’ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zarashe ibisusu bibiri mu baturage bo mu Rugezi.”
Yakomeje agira ati:
“Saa tatu n’iminota 38, izo drone zarashe ibindi bisasu mu gace ka Mikenke.”
Nubwo kugeza ubu ubuyobozi butaratangaza ku mugaragaro umubare w’abapfuye cyangwa abakomeretse, abaturage batuye hafi y’aho ibyo bisasu byaguye batangaje ko byangije imirima yabo n’amazu, bityo bikaba byateje igihombo gikomeye n’ubwoba bukabije mu baturage.
Ibi bitero byaje byiyongera ku bindi byabaye ku munsi wabanje, aho ku Cyumweru nabwo hifashishijwe drone zarasa ibisasu mu gace ka Rwitsankuku, gatuwe ahanini n’abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi, cyane cyane Abanyamulenge.
Abasesenguzi b’umutekano bavuga ko ikoreshwa rya drone mu bice bituwe n’abaturage risigaye rishimangira isura mbi y’intambara mu Burasirazuba bwa RDC, aho abasivili bakomeje kuba igitambo cy’imirwano n’ibikorwa bya gisirikare bikorerwa mu duce twabo. Abaturage bo muri Minembwe basaba ko hakorwa iperereza ryigenga kandi hakagira ingamba zifatika zo kubarinda, mu gihe umwuka w’umutekano ukomeje kuba mubi muri ako gace.






