Ibitero bya Drone za FARDC muri Minembwe byakomerekeje abaturage
Amakuru yizewe aturuka muri centre ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko drone bivugwa ko ari iy’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yagabye igitero mu gace gatuwe cyane, igakomeretsa abaturage.
Nk’uko ayo makuru abivuga, icyo gitero cyabaye ahagana mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30/01/2026. Drone yarashe ibisasu mu mujyi wa Minembwe, byibasira inzu y’umuturage w’Umunyamulenge uzwi ku izina rya Mwafrika, bigateza igihombo gikomeye ku baturage bahatuye.
Umutangabuhamya wavuganye na Minembwe Capital News yagize ati: “Hashize akanya gato drone irashe muri centre ya Minembwe, isenya inzu y’umugabo w’Umunyamulenge witwa Mwafrika.” Amakuru akomeza avuga ko iyo nzu iherereye hafi y’ibiro bya teritwari ya Minembwe, nko muri metero zigera kuri 30 uvuye aho biherereye.
Byemezwa kandi ko icyo gitero cyasize gikomerekeje abantu batatu bari muri iyo nzu, bahita bajyanwa kwitabwaho n’inzego z’ubuvuzi, nubwo hataratangazwa uko ubuzima bwabo buhagaze muri rusange.
Kugeza ubu, ubuyobozi ntiburashyira itangazo risobanura iby’iki gitero. Icyakora, abaturage bo muri ako gace bavuga ko iyo drone ari iy’Ingabo za Leta ya Kinshasa, bakongeraho ko yaje iturutse mu cyerekezo cya Bujumbura mu Burundi. Ibi bikomeje kuba ingingo y’impaka n’impungenge, cyane cyane ku baturage bavuga ko hari ubufatanye bwa hafi hagati y’ingabo zimwe zo mu karere, bikaba byagira ingaruka zikomeye ku mutekano w’Abanyamulenge n’abandi basivile bahatuye.
Ibi bibaye mu gihe kuri uyu munsi hiriwe ituze mu bice bimwe na bimwe bya grupema ya Mutambara, muri teritwari ya Fizi, nyuma y’imirwano yari imaze iminsi ihabera hagati y’impande zitandukanye zihanganye. Abaturage bakomeje gusaba ko umutekano wabo urindwa, hakabaho iperereza ryigenga kandi ryimbitse ku byabereye muri Minembwe, kugira ngo hamenyekane ukuri no kurengera abasivile mu bihe bikomeje kuba bikomeye mu burasirazuba bwa RDC






