Ibitero bya Drones Bikomeje Kwibasira Ibice Bikikije Minembwe, Gihuha Harashwe Ibisasu
Minembwe Capital News (MCN)
Ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru, tariki ya 15/11/2026, ryaranzwe n’ibitero by’indege zitagira abapilote zizwi nka drones, zarashe ibisasu mu gace ka Gihuha, gaherereye mu ntera ngufi uvuye mu Kabanju, ahantu bivugwa ko zimwe muri izo ndege zihagurukira.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News (MCN) agaragaza ko izo drones zihagurukira ahantu hatandukanye, harimo i Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika, ndetse n’i Bujumbura mu Burundi.
Usibye ibisasu byarashwe mu gace ka Gihuha, ibyo bitero byanakomereje mu cyerekezo cya Rugezi, mu nkengero za Gihuha, Gipimo n’ahandi hatandukanye.
Ibyo bisasu bikomeje guteza igihombo ku baturage, birimo kwangiza imitungo yabo n’ibindi bikorwa bibafitiye akamaro, birimo imirima n’ibindi bikorwa bibafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.
Mu ijoro ryabanjirije iri na bwo, izo drones zarashe ibisasu mu bice bitandukanye, hafi ijoro ryose, nk’uko amakuru MCN ikesha amasoko yayo aherereye muri ibyo bice abigaragaza.
Kugeza ubu, FRN iracyagenzura ibice byinshi byo muri Secteur ya Lulenge, muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Muri ibyo bice harimo Gipimo, Gihuha, Nyagishasha, Nzohaha, Gasorogocyi n’ibindi byinshi, ndetse n’igice kinini cyo Ku wa Mabuye.
Tubibutse ko ibyo bice byose biherereye mu nkengero za Centre ya Minembwe.
Minembwe Capital News (MCN)
