Ibitero bya drones by’ingabo za RDC byongeye gukaza umurego ahatuye Abanyamulenge.
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zongeye kugaba ibitero byo mu kirere zikoresheje indege zitagira abapilote za drones mu bice by’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, ahatuye Abanyamulenge benshi.
Ahagana igihe cya saa tatu zija gushyira saa ine z’iri joro ryo ku itariki ya 29/08/2025, ni bwo ibi bitero bya drones byagabwe mu Rugezi mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya Minembwe no mu Mikenke muri secteur ya Itombwe.
Amakuru ava muri ibyo bice agaragaza ko ibisasu yabiteye neza kuri antenne ya Vodacom iherereye mu Mikenke, nyuma ibindi ibirasa mu Rugezi kwa Sabune. Ariko byose byafashe ubusa
Ati: “Kuri Antenne mu Mikenke ni ho yateye ibisasu, ariko ntacyo byafashe. Ibindi yabiteye mu Rugezi kwa Sabune aho n’ubundi yabirashe ejo bundi.”
Ku wa gatatu muri iki cyumweru, ni bwo kandi yari yabiteye mu Rugezi, ariko byo bihitana ubuzima bw’abantu abandi benshi irabakomeretsa.
Bivugwa ko iyi drones ikoreshwa n’igisirikare cy’u Burundi kubufatanye n’icya RDC, ngo kuko mu guhaguruka ituruka i Bujumbura mu Burundi mbere y’uko ikomereza mu misozi y’i Mulenge aho itera biriya bisasu.
Ibyo yateye muri iri joro, usibye gukanga abaturage no kwangiza imisozi iragirirwaho amatungo, nta kindi kiratangazwa cyangijwe.
Izi drones zatangiye kugaba ibitero i Mulenge mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, kuko icyo gihe nabwo, byatwaye ubuzima bw’abantu benshi, ariko kandi biviramo gutuma MRDP-Twirwaneho irwana cyane, aba ari nabwo ifata Minembwe na Mikenke n’ibindi bice byo muri iyi misozi yo muri iyi misozi iri hejuru y’ikiyaga cya Tanganika.