Ibitero bya FARDC, Ingabo z’u Burundi, FDLR na Wazalendo Bikomeje Guhungabanya Umutekano mu Misozi y’i Mulenge
Amakuru aturuka muri teritwari ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko mu masaha make ashize habaye ibitero byagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa mu bice bitandukanye byo mu misozi y’i Mulenge.
Aya makuru yizewe avuga ko iri huriro rigizwe n’ingabo za FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo ndetse na FDLR, ryagabye ibitero mu duce tubiri twegeranye cyane na santere ya Minembwe, ari two Kivumu na Gahwela. Ibi bitero byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03/02/2026.
Nk’uko ayo makuru abivuga, ibi bitero byaturutse mu bice bigize Secteur ya Lulenge, muri teritwari ya Fizi, bikaba byibasiye Abanyamulenge batuye utwo duce tumaze igihe kirangwa n’umutekano muke.
Ku rundi ruhande, umutwe wa MRDP–Twirwaneho, ugenzura teritwari ya Minembwe, Mikenke, Rugezi, Point Zéro n’utundi duce twinshi two muri aka karere, amakuru yizewe Minembwe Capital News yamenye avuga ko wabashije gusubiza inyuma ibyo bitero, nk’uko usanzwe ubigenza no mu bihe byashize.
Ibi bibaye mu gihe, ku wa Mbere, uwo mutwe nanone wasubije inyuma ingabo za Leta ya Kinshasa n’abambari bazo bari bagabye ibitero mu duce twa Muriza, ibintu byongeye kugaragaza ko imirwano ikomeje gufata indi ntera mu misozi y’i Mulenge.
Abaturage bo muri utu duce bakomeje kugaragaza impungenge zikomeye ku mutekano wabo, mu gihe ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta bikomeje kwiyongera, bikagira ingaruka zikomeye ku buzima busanzwe bw’abasivili, cyane cyane abagore, abana n’abageze mu zabukuru.






