Ibitero by’indege i Moscow byatumye ibibuga by’indege bifungwa.
Leta y’u Burusiya yatangaje ko yafunze byagateganyo ibibuga by’indege bine biherereye mu murwa mukuru Moscow kubera ibitero bya drones Ukraine yagabye muri uyu mujyi mu minsi ibiri yikurikiranya.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umuyobozi wa Moscow, Serge Sobyanin, aho yavuze ko nibura drones 19 za Ukraine zarashwe mbere yuko zigera mu mujyi aho zari ziturutse mu byerekezo bitandukanye.
Yanavuze ko bimwe mu bisigazwa by’izi drones byaguye muri imwe mu mihanda y’injira mu mujyi wa Moscow, ariko ko nta muntu n’umwe wahitanywe nabyo.
Kugeza ubu Ukraine ntacyo irabivugaho, ariko umuyobozi w’umujyi wa Kharkiv yavuze ko u Burusiya nabwo bwagabye ibitero by’indege zitagira abapilote muri uwo mujyi mu ijoro ryakeye, ndetse no muri Kyiv, aho byahitanye umuntu umwe bikanasenya ibikorwa remezo by’abasivili.
Mu ijoro rya kabiri ryikurikiranya u Burusiya butangaza ko Ukraine yagabye ibitero bya drone, ari nabwo minisiteri y’ingabo y’u Burusiya yatangaje ko yarashe drones 26 zoherejwe na Ukraine.
Hagataho, ibibuga by’indege byari byafunzwe byaje gufungurwa nyuma y’amasaha make.
Ibihugu byombi bikomeje kugabanaho ibitero bikaze, mu gihe ibiganiro by’amahoro byenda gutangira ku mpande zombi, nk’uko bigenda bitangazwa na Leta Zunze ubumwe z’Amerika, u Burayi ndetse n’ibi bihugu bihanganye ubwabyo.