Ibitero by’Ingabo z’u Burundi na FARDC ku Baturage byakomeje gukara hafi ya Centre ya Minembwe
Imirwano ikomeye yongeye kubura mu bice bibiri byo mu misozi ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho amakuru aturuka mu baturage bahatuye avuga ko ibitero byagabwe ku duce twa Kalingi na Kalongi, two hafi cyane ya Minembwe-Centre.
Amakuru yizewe agera kuru Minembwe Capital News aragaragaza ko ihuriro rigizwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rifatanyije n’ingabo z’u Burundi, umutwe wa Wazalendo, abacanshuro ndetse n’imitwe irimo FDLR, bagabye ibitero simusiga kuri ibi bice mu masaha ya kare y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20/02/2026.
Ku rundi ruhande, umutwe wa MRDP-Twirwaneho wafatanyije n’uwa M23 batabaye abaturage bavuga ko bagabwaho ibyo bitero, aho kuva mu gitondo hakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje mu misozi ikikije ibyo bice.
Iyi mirwano yahise iteza impungenge zikomeye mu baturage, benshi muri bo bahungira mu bihuru no mu bisambu, bava mu byabo mu buryo bwihuse kugira ngo barokoke amasasu.
Ahagana saa munani z’amanywa, amakuru atangwa n’abari hafi y’urugamba avuga ko uruhande rwa Leta rwatangiye gusubira inyuma nyuma yo gukozwaho igitutu n’umuriro w’imbunda watanzwe na MRDP-Twirwaneho na M23. Ibi byakurikiwe no kuba ingabo za Leta zatangiye gukoresha kajugujugu z’intambara ndetse na drone mu kugerageza gusubiza inyuma abo bahanganye.
Kugeza ubu, imirwano iracyakomeje muri Kalingi na Kalongi, aho amakuru yizewe yemeza ko hakoreshwa imbunda ziremereye zirimo na mortier mu kurasa ku misozi ituwe n’abaturage.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, umuyobozi wa sosiyete sivile muri teritwari ya Minembwe yari yatangaje ko imirwano yabereye hafi ya Point-Zero mu misozi ya Fizi mu cyumweru gishize yahagaritse ingendo z’ibintu by’ibanze byajyanwaga mu Minembwe, birimo mazutu, imiti n’ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Ni mu gihe kandi mu ntangiriro z’uku kwezi, umuvugizi w’ingabo za Leta muri Kivu y’Amajyepfo yari yatangaje ko hari gahunda yo “kwisubiza Minembwe-Centre,” imaze hafi umwaka igenzurwa na MRDP-Twirwaneho ifatanyije na M23.
N’ubwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru saa sita z’amanywa hari kubahirizwa agahenge hagati y’impande zihanganye, amakuru atangwa n’abaturage bafite ababo muri Minembwe aragaragaza ko katubahirijwe, kuko ibitero byo ku ruhande rwa Leta ku baturage byakomeje .
Mu miterere yaho, Minembwe-Centre iherereye ni mu kibaya kiri hagati y’imisozi miremire ya Fizi, kikaba ari ihuriro ry’ingenzi ry’amasangano y’inzira zerekeza i Baraka ndetse na Mikenke muri teritwari ya Mwenga. Aka gace kandi kegereye ahazwi nka Point-Zero, gafatwa nk’ah’ingenzi mu bijyanye n’igenzura ry’ingendo zihuza ibice bitandukanye by’akarere.
Munsi y’iyo misozi hari umugezi wa Rwiko, hakurya yawo hakaba imihana ituwe n’abaturage werekeza Minembwe-Centre. Hagati ya Minembwe-Centre n’uru ruzi kandi hari undi mugezi wa Minembwe ufite isoko mu bisambu bya Mikenke na Kalingi.
Mu itangazo ryasohowe ku wa Kane nijoro, umuvugizi wa M23 yamaganye ibyo yise “ibitero by’ubwicanyi” bigabwa ku baturage b’Abanyamulenge bo mu Minembwe n’ingabo za Leta zifatanyije n’iz’u Burundi.
Hagati aho, ubuzima bw’abaturage burushaho kugenda buzamba, aho amakuru aturuka muri ako gace yemeza ko mazutu yafasha abaturiye ibyo bice muguhura bakoresheje mule yamaze kubura, ndetse kandi n’iminara y’itumanaho iri ku misozi ikikije Minembwe ntigikora, bikaba byaracanye umubano hagati y’abaturage n’ababo bari mu mahanga.
Ibi byose bikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, mu gihe nta cyizere kiraboneka ku ihagarikwa ry’imirwano muri aka karere gakomeje kuba indiri y’intambara zimaze igihe kirekire mu burasirazuba bwa RDC.





