Ibitero Simusiga bya USA na Israel kuri Iran Byahinduye Isura y’Umutekano w’Akarere; Tehran Itangaza Kwihimura ku Rugero Rukomeye
Nyuma y’iminsi mike Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ahamagariye Abanyamerika kuva ku butaka bwa Iran no mu bindi bihugu byo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, hagaragaye ibimenyetso by’uko Washington yari iri gutegura igikorwa cya gisirikare gishobora guhungabanya bikomeye umutekano w’akarere.
Nk’uko Minembwe Capital News ibikesha amakuru ya France 24, kuri uyu wa Gatandatu humvikanye ibisasu bikomeye mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, aho misile zarashwe mu bice bitandukanye by’umujyi.
Amakuru aturuka ahabereye ibitero agaragaza ko zimwe muri misile zarashwe mu majyaruguru ya Tehran, ahatuye abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe na Perezida. Nubwo kugeza ubu hataramenyekana umubare nyawo w’ibyangiritse cyangwa niba hari abahitanywe n’ibi bitero, inzego z’umutekano za Iran zatangaje ko hari ibice byasenyutse, kandi ibikorwa byihuse byo gutabara byahise bitangira.
Hari kandi amakuru avuga ko igitero cyagabwe mu burasirazuba bw’umurwa mukuru, hafi y’ingoro ya Minisitiri w’Ubutasi. Israel ivuga ko cyari kigamije kuburizamo no gusenya ibikorwaremezo by’umutekano w’imbere mu gihugu. Mu burengerazuba bwa Tehran na ho haravuzwe ibindi biturika byateje impagarara mu baturage.
Abatuye mu bice byibasiwe n’ibi bitero bagaragaje impungenge zikomeye ku mutekano wabo, bibaza uko ibintu bizakomeza kugenda mu gihe hashobora gukurikiraho ibindi bitero cyangwa ibikorwa byo kwihimura.
Mu gihe ibi bitero byabaga, hanagaragaye amakuru avuga ko ibirindiro by’ingabo za Amerika biri muri Bahrain byarashweho na misile. Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana neza inkomoko y’izo misile, nubwo byahise bishyira ingabo za Amerika mu rwego rwo hejuru rwo kwitegura.
Bahrain ni kimwe mu bihugu bifite ibirindiro bikomeye by’ingabo za Amerika mu karere, kandi bifatwa nk’ingenzi mu kugenzura umutekano wo mu nyanja ya Persian Gulf.
Guverinoma ya Iran yari yatangaje mbere ko niramuka irashweho, izihimura ku buryo bukomeye. Abayobozi bayo bashimangiye ko igihugu gifite ubushobozi buhambaye mu bya gisirikare, harimo kuba gifite misile zirasa kure n’indege zitagira abapilote (drones), by’umwihariko mu rwego rwo guhangana na Israel.
Iran imaze igihe ifitanye umubano mubi na Israel, aho impande zombi zikomeje guterana amagambo no gukoresha ibitero by’inyuma mu bihugu bituranye na byo.
Umutwe w’Aba-Houthi wo muri Yemen, usanzwe ushyigikiwe na Iran, watangaje ko watangije intambara ku mugaragaro kuri Israel na Amerika, uvuga ko ugiye kwibasira inyungu z’ibyo bihugu aho ziri hose mu karere. Ibi byongera impungenge ko amakimbirane ashobora gufata indi ntera, akavamo intambara yaguka mu karere kose.
Umubano wa Amerika na Iran umaze imyaka irenga 40 urangwa n’ubwumvikane buke, by’umwihariko kuva ku mpinduramatwara ya Kiyisilamu yo mu 1979 yahiritse ubutegetsi bwari bushyigikiwe na Washington. Kuva icyo gihe, ibihano by’ubukungu, impaka ku mushinga wa kirimbuzi wa Iran, ndetse n’ibikorwa bya gisirikare byagiye byiyongera.
Mu bihe bitandukanye, impande zombi zagiye zigerageza imbaraga za gisirikare, harimo no kurasana mu buryo butaziguye cyangwa binyuze mu mitwe ifatanyije na zo mu bihugu byo mu karere.
Ibi bitero bishya bishobora kuba intandaro y’indi ntambara yagutse mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, aho ibihugu bikomeye n’imitwe yitwaje intwaro bishobora kwinjira mu makimbirane mu buryo butaziguye.
Abasesenguzi mpuzamahanga barahamagarira impande zose kwirinda kongera umurego w’intambara no guhitamo inzira y’imishyikirano, kuko gukomeza guterana bishobora guteza ingaruka zikomeye ku bukungu n’umutekano w’isi muri rusange.
Ku rundi ruhande, biravugwa ko Iran yateye misile zirenga ijana muri Israel nyuma y’uko USA na Israel zari zimaze kugaba ibitero i Tehran.
Minembwe Capital News, ishingiye ku makuru ya France 24, ivuga ko hakiri gukusanywa amakuru arambuye ku byangiritse no ku cyakurikiraho muri iyi dosiye ikomeye ishobora guhindura isura ya politiki n’umutekano byo mu karere.






