Ibiturika n’Imirwano Ikaze Biramukiye mu Nkengero z’Umujyi wa Uvira
Umutekano wongeye guhungabana bikomeye mu nkengero z’Umujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 04/01/2025, humvikanye ibiturika byinshi n’urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ibintu byateye ubwoba bukomeye abaturage bo muri ako gace.
Amakuru yizewe aturuka i Uvira agaragaza ko ayo masasu n’ibyo biturika byumvikanye cyane cyane mu bice bya Kigongo na Katongo, ndetse no mu tundi duce two mu misozi ihanamiye uyu mujyi, ahazwiho kuba ingirakamaro mu bijyanye n’umutekano n’igenzura rya Uvira.
Mu buhamya Minembwe Capital News yahawe n’abaturage baho, umwe yagize ati:
“Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 04/01/ 2025, imbunda ziremereye n’izoroheje zakomeje kumvikana mu bice bya Kigongo na Katongo, ndetse no mu misozi iri hafi y’Umujyi wa Uvira. Abaturage benshi bagumye mu ngo zabo kubera ubwoba bwinshi.”
Aya makuru akomeza avuga ko hari ihangana rikomeye riri kubera hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), rikomeje kugaragaza imbaraga mu bice bimwe by’iyi ntara.
Iyi mirwano ikurikiye indi yabaye ku munsi wabanje, tariki ya 03/01/ 2025, aho muri utu duce habereye ihangana rikomeye. Amakuru abivuga yemeza ko AFC/M23 yashoboye gusubiza inyuma cyane ingabo zihanganye, ibintu byakomeje gutera impungenge ku mutekano w’abaturage.
Kugeza ubu, nta mibare yemejwe y’abahitanywe n’iyi mirwano iratangazwa ku mugaragaro, ariko abaturage bavuga ko ubwoba n’ihungabana bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Abasesenguzi mu by’umutekano bagaragaza ko uko umutekano ukomeje kuzamba mu nkengero za Uvira, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere kose ka Kivu y’Amajyepfo, bikaba byanateza kwiyongera kw’impunzi n’abimukira imbere mu gihugu.






