Ibivugwa ku ngabo za FARDC zavuye mu Minkenke.
Batayo y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yariba mu Mikenke yahavanwe haza indi nshya, nyuma y’uko iyahahoraga igabye igitero mu muhana w’Abanyamulenge bikarangira abenshi muri yo bakiburiyemo ubuzima, nk’uko amasoko atandukanye ya Minembwe.com abivuga.
Iz’i ngabo za FARDC zavuye mu Minkenke ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/02/2025, zihita zijanwa ahitwa kuri “Point Zero,” agace kagabanya Minembwe na Mutambara, kakaba gahuriramo n’umuhanda uva Fizi n’uwa Minembwe, ndetse n’undi uva mu Mikenke.
Nyuma y’aho iz’i ngabo zivanywe mu Minkenke, hazanywe indi batayo nshya yahageze iturutse mu Bijombo, aho yageze yinutse Uvira.
Aya masoko yacu dukesha iyi nkuru avuga ko aba basirikare ba FARDC bavanywe muri aka gace ka Mikenke kumpavu z’uko baheruka kugaba ibitero ku Banyamulenge mu Kalingi, bikagwamo n’ubundi aba babigabye, kuko Twirwaneho yirwanyeho ibakubita inshuro.
Byaguyemo umusirikare mukuru ufite ipeti rya Captain, akaba yarapfanye n’abandi icumi, ni mu gihe kandi aba basirikare ubwo bahungaga barashe ku ngabo z’u Burundi ziri muri aka gace, ngo kuko zanze kubatabara muri icyo gitero zagabye ku Banyamulenge, nazo mu kubasubiza hapfa undi musirikare wa FARDC ufite ipeti rya major, ndetse apfana n’abamurindaga babiri.
Ingabo z’u Burundi zo ziracyari muri aka gace, nubwo nazo bivugwa ko zishobora koherezwa i Bukavu kurwanya umutwe wa M23 utahafata, kuri ubu uri kurwanira mu nkengero zayo, nyuma y’aho ufashe centre ya Kalehe.
Mu mpera zakiriya Cyumweru dusoje, ingabo za FARDC zari mu Minembwe, nazo zoherejwe ku kibuga cy’indege cya Kavumu, icyo uyu mutwe wegereje kubohoza.
Gusa iz’indi ngabo nyinshi za FARDC zahise zizanwa mu Minembwe aho zaje ziturutse mu bice byinshi byo muri teritware ya Fizi na Mwenga.
Tubibutsa ko mu Minembwe no mu nkengero zayo, umutekano ugenda urushaho kuba mubi nyuma yabiriya bitero biheruka kugabwa mu Kalingi no ku Birarombili. Igitangaje uyu mutekano muke uva ku ngabo ziki gihugu n’ubutegetsi bwacyo, mu gihe aribo bakawuharaniye.