Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibivugwa ku ngabo za SADC zatashye mu cyiciro cya kabiri.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 5, 2025
in Regional Politics
0
Abasirikare ba SADC batangiye kuva muri RDC.
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibivugwa ku ngabo za SADC zatashye mu cyiciro cya kabiri.

You might also like

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana Ingabo mu duce igenzura.

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye.

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ingabo z’u muryango w’iterambere rya Afrika y’Amajyepfo (SADC), zari zimaze iminsi ingana n’umwaka n’igice mu butumwa buzwi nka SAMIDRC mu Burasizuba bwa Congo, zatashye mu cyiciro cya kabiri zinyuze ku butaka bw’u Rwanda.

Amakuru avuga ko zibanza kwikusanyiriza ku butaka bwa Tanzania nyuma yokuva ku butaka bw’u Rwanda, zikabona gucyurwa mu bihugu byabo muri Malawi na Afrika y’Epfo mu gihe iza Tanzania zo zihita zijanwa mu bigo zahozemo mbere.

Tariki ya 29/04/2025, ni bwo icyiciro cya mbere cyavuye mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho cyari kigizwe n’abasirikare 57. Kikaba cyarimo imodoka 13 zitwaye ibikoresho byinshi bya gisirikare.

Bivugwa ko iki cyiciro cya mbere cyari kigiye mu rwego rwo kugira ngo gitegurire bagenzi babo aho bazabasanga bakitegura kwinjira mu bihugu byabo.

Aha’rejo rero tariki ya 04/05/2025, icyiciro cya kabiri nacyo cyahagurutse kiva ku mupaka wa RDC n’u Rwanda wa Rubavu ahagana mu masaha y’umugoroba. Iki cyarimo Imodoka zitwaye ibikoresho n’izitwaye abasirikare.

Iki cyiciro cya kabiri cyarimo Imodoka 34, izari zitwaye ibikoresho bya gisirikare ziruta izari zitwaye abasirikare.

Ikamyo ya mbere yari twaye ibikoresho yageze ahitwa Muhoko ahagana isaha ya saa moya z’ijoro. Gusa ntiharamenyekana umubare w’abasirikare bari baherekeje ibi bikoresho byagisirikare.

Mu kiganiro umugaba mukuru w’Ingabo za Afrika y’Epfo, Gen.Rudzan Maphwanya, yagiranye n’igitangaza makuru yaribwiye ko ingabo zabo zavuye RDC mu cyiciro cya mbere zageze muri Tanzania.

Yagize ati: “Ubu bamaze kugera mu gace abasirikare bose bazahurizwamo, bategurira abandi ngo n’abo baze.”

Bitaganyijwe ko ingabo zose za SADC zizava muri RDC zinyuze k’utaka bw’u Rwanda, zikabona kwerekeza mu gice zizahurizwamo zose muri Tanzania.

Uyu mugaba mukuru w’Ingabo za Afrika y’Epfo yanavuze ko gahunda yo kuvana ingabo zabo mu Burasizuba bwa Congo izarangirana n’ukwezi kwa gatanu turimo.

Anavuga ko banyuzwe n’uburyo ingabo zabo zitwaye neza mu Burasizuba bwa Congo. Gusa hari abavuga ko zivanyeyo igisebo ku rugamba kuko zari zimaze hafi amezi ane mu bigo bicungirwa umutekano n’umutwe wa M23 uwo zari zaraje kurwanya zifasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Aba basirikare nibamara kugera ku butaka bwa Tanzania, hazakurikiraho uburyo bwo kubacyura mu bihugu byabo. Ni muri ubwo buryo Afrika y’Epfo yavuze ko izacyura ababo ikoresheje inzira y’ikirere mu gihe ibikoresho byabo izabicyura ikoresheje inzira y’amazi kuko bizajyabishyirwa mu mato.

Abo muri Tanzania bo bazahita batangira koherezwa mu bigo babarizwagamo mbere yuko baja muri RDC mu gihe aba Malawi n’abo bazahitamo uburyo bacyurwa iwabo.

Tags: Icyiciro cya kabiriSADC
Share30Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana Ingabo mu duce igenzura.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 yatanze umucyo kubyo Leta yavuze ko bemeranyije kuvana ingabo mu duce igenzura. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryabeshyuje Leta y'i Kinshasa yatangaje ko iri huriro rigomba...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ibyimbitse ku masezerano RDC na AFC/M23 bagiranye. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025, byashyize umukono ku mahame...

Read moreDetails

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/07/2025,...

Read moreDetails

Amakuru mashya kubiganiro biri kubera i Doha, hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
July 19, 2025
0
Ibyingenzi wa menya ku biganiro birimo kubera i Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

Amakuru mashya kubiganiro biri kubera i Doha, hagati ya RDC na AFC/M23. Nyuma y'iminsi itari mike i Doha muri Qatar hari kubera ibiganiro by'imishyikirano hagati ya Repubulika ya...

Read moreDetails

Uganda: Bobi Wine yiswe Umurundi.

by Bruce Bahanda
July 18, 2025
0
Uganda: Bobi Wine yiswe Umurundi.

Uganda: Bobi Wine yiswe Umurundi. Umunyapolitiki, Robert Ssentamu uzwi cyane nka Bobi Wine, akaba arwanya ubutegetsi bwa perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda, yiswe Umurundi. Bikubiye mu butumwa...

Read moreDetails
Next Post
Imirwano yabaye ejo mu misozi y’i Mulenge yafatiwemo imbunda ziremereye.

Ibikoresho bikaze byafatiwe mu gitero cyazindutse kigabwa mu gice cya Mukoko.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?