Ibivugwa ku ngabo za SADC zatashye mu cyiciro cya kabiri.
Ingabo z’u muryango w’iterambere rya Afrika y’Amajyepfo (SADC), zari zimaze iminsi ingana n’umwaka n’igice mu butumwa buzwi nka SAMIDRC mu Burasizuba bwa Congo, zatashye mu cyiciro cya kabiri zinyuze ku butaka bw’u Rwanda.
Amakuru avuga ko zibanza kwikusanyiriza ku butaka bwa Tanzania nyuma yokuva ku butaka bw’u Rwanda, zikabona gucyurwa mu bihugu byabo muri Malawi na Afrika y’Epfo mu gihe iza Tanzania zo zihita zijanwa mu bigo zahozemo mbere.
Tariki ya 29/04/2025, ni bwo icyiciro cya mbere cyavuye mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho cyari kigizwe n’abasirikare 57. Kikaba cyarimo imodoka 13 zitwaye ibikoresho byinshi bya gisirikare.
Bivugwa ko iki cyiciro cya mbere cyari kigiye mu rwego rwo kugira ngo gitegurire bagenzi babo aho bazabasanga bakitegura kwinjira mu bihugu byabo.
Aha’rejo rero tariki ya 04/05/2025, icyiciro cya kabiri nacyo cyahagurutse kiva ku mupaka wa RDC n’u Rwanda wa Rubavu ahagana mu masaha y’umugoroba. Iki cyarimo Imodoka zitwaye ibikoresho n’izitwaye abasirikare.
Iki cyiciro cya kabiri cyarimo Imodoka 34, izari zitwaye ibikoresho bya gisirikare ziruta izari zitwaye abasirikare.
Ikamyo ya mbere yari twaye ibikoresho yageze ahitwa Muhoko ahagana isaha ya saa moya z’ijoro. Gusa ntiharamenyekana umubare w’abasirikare bari baherekeje ibi bikoresho byagisirikare.
Mu kiganiro umugaba mukuru w’Ingabo za Afrika y’Epfo, Gen.Rudzan Maphwanya, yagiranye n’igitangaza makuru yaribwiye ko ingabo zabo zavuye RDC mu cyiciro cya mbere zageze muri Tanzania.
Yagize ati: “Ubu bamaze kugera mu gace abasirikare bose bazahurizwamo, bategurira abandi ngo n’abo baze.”
Bitaganyijwe ko ingabo zose za SADC zizava muri RDC zinyuze k’utaka bw’u Rwanda, zikabona kwerekeza mu gice zizahurizwamo zose muri Tanzania.
Uyu mugaba mukuru w’Ingabo za Afrika y’Epfo yanavuze ko gahunda yo kuvana ingabo zabo mu Burasizuba bwa Congo izarangirana n’ukwezi kwa gatanu turimo.
Anavuga ko banyuzwe n’uburyo ingabo zabo zitwaye neza mu Burasizuba bwa Congo. Gusa hari abavuga ko zivanyeyo igisebo ku rugamba kuko zari zimaze hafi amezi ane mu bigo bicungirwa umutekano n’umutwe wa M23 uwo zari zaraje kurwanya zifasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Aba basirikare nibamara kugera ku butaka bwa Tanzania, hazakurikiraho uburyo bwo kubacyura mu bihugu byabo. Ni muri ubwo buryo Afrika y’Epfo yavuze ko izacyura ababo ikoresheje inzira y’ikirere mu gihe ibikoresho byabo izabicyura ikoresheje inzira y’amazi kuko bizajyabishyirwa mu mato.
Abo muri Tanzania bo bazahita batangira koherezwa mu bigo babarizwagamo mbere yuko baja muri RDC mu gihe aba Malawi n’abo bazahitamo uburyo bacyurwa iwabo.