Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibivugwa ku ngabo zikomeje kwisuka mu Bibogobogo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
Ibivugwa ku ngabo zikomeje kwisuka mu Bibogobogo.
120
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibivugwa ku ngabo zikomeje kwisuka mu Bibogobogo.

You might also like

Leta y’i Kinshasa yagaragaje ko igiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.

Impaka zadutse ku masezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

Imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y’isinywa ry’amasezerano.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(Fardc), mu gice zigenzura cya Kivu y’Amajyepfo, bukomeje kohereza abasirikare benshi mu Bibogobogo, nyuma y’aho m23 igereye mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge.

Kuva mu mpera za kiriya cyumweru gishize ni bwo abasirikare benshi ba FARDC batangiye koherezwa mu Bibogobogo, aho kuri ubu amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko bamaze kuhashyinga amakambi menshi kandi ko yashyizwe ku misozi itandukanye yo muri iki gice cya Bibogobogo giherereye mu birometero bibarirwa muri 70 uvuye mu Minembwe centre.

Ni mu gihe aha mu Bibogobogo hari hasanzwe abasirikare batarenze 50, nyuma yuko Ingabo z’u Burundi nazo zari zarahoherejwe zisubijwe i Baraka, umujyi uri mu ntera ngufi uvuye aha mu Bibogobogo.

Nk’uko aya makuru akomeza abivuga aba basirikare ba Leta y’i Kinshasa boherejwe muri iki gice cya Bibogobogo mu gihe mu ntangiriro za kiriya cyumweru gishize mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge hageze abarwanyi benshi bo mu mutwe wa m23, bakaba barazanye n’umugaba mukuru w’ingabo za Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama uzwi cyane nk’Intare-Batinya, nyuma y’aho avuye muruzinduko i Bukavu aho yari yaragiye kwivuza nk’uko yakomeje abivuga.

Leta kohereza aba basirikare benshi aha mu Bibogobogo bikavugwa ko biri mu rwego rwo kugira ngo barinde umujyi wa Baraka udafatwa n’aba barwanyi bo muri Twirwaneho na m23. Usibye ko hari n’andi amakuru avuga ko biri mu nzira zo kugaba igitero kuri abo barwayi bageze mu Minembwe.

Abasirikare babarirwa mu magana ni bo bamaze koherezwa mu Bibogobogo, aho banashyinze amakambi mu duce dutandukanye hari nk’iyashyinzwe mu irango rya Ugeafi irebwa na Colonel Karateka, irango rya Gipimo hafi n’umuhana wa Magaja, nanone kandi indi kambi yashyizwe mu Bivumu, Rurimba, Kavumu n’indi iri muri Bibogobogo centre, ari nayo yari hasanzwe irebwa na Colonel Ntagawa Rubaba.

Hagataho, agace ka Bibogobogo kavugwamo aya makuru yavuzwe haruguru, bizwi ko gatuwe cyane cyane n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, kakaba gaherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Tags: BibogobogoFardc
Share48Tweet30Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Leta y’i Kinshasa yagaragaje ko igiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Leta y’i Kinshasa yagaragaje ko igiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’igihugu.

Leta y'i Kinshasa yagaragaje ko igiye kugarura amahoro mu Burasirazuba bw'igihugu. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko igiye gukora ibishoboka byose kugira ngo igarure amahoro...

Read moreDetails

Impaka zadutse ku masezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

Impaka zadutse ku masezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23. Nyuma y'aho AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa bishyize umukono ku masezerano y'amahoro, izi mpande zombi zahise zitangira...

Read moreDetails

Imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y’isinywa ry’amasezerano.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.

Imirwano ikomeye hagati y'Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y'isinywa ry'amasezerano. Nyuma y'amasaha make gusa, Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, bishyize umukono...

Read moreDetails

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi. Umuyobozi w'urubyiruko rwo muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, yishwe arashwe na barwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo bakorana byahafi...

Read moreDetails

Rdc iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Haratutumba intambara ikomye, nyuma y’amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi.

RDC iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge. Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y'aho ishyize umukono ku mahame ayiganisha ku masezerano y'amahoro, ikomeje umugambi wo kohereza abasirikare...

Read moreDetails
Next Post
Ibirimo kuvugwa nyuma y’aho visi perezida wa Sudan y’Epfo atawe muri yombi.

Sudan y'Epfo yavuze aho visi perezida afungiwe n'icyo imuziza, ndetse na Uganda igira icyo ivuga kubyo ishinjwa.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?