Ibivugwa ku ngabo zikomeje kwisuka mu Bibogobogo.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(Fardc), mu gice zigenzura cya Kivu y’Amajyepfo, bukomeje kohereza abasirikare benshi mu Bibogobogo, nyuma y’aho m23 igereye mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge.
Kuva mu mpera za kiriya cyumweru gishize ni bwo abasirikare benshi ba FARDC batangiye koherezwa mu Bibogobogo, aho kuri ubu amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko bamaze kuhashyinga amakambi menshi kandi ko yashyizwe ku misozi itandukanye yo muri iki gice cya Bibogobogo giherereye mu birometero bibarirwa muri 70 uvuye mu Minembwe centre.
Ni mu gihe aha mu Bibogobogo hari hasanzwe abasirikare batarenze 50, nyuma yuko Ingabo z’u Burundi nazo zari zarahoherejwe zisubijwe i Baraka, umujyi uri mu ntera ngufi uvuye aha mu Bibogobogo.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga aba basirikare ba Leta y’i Kinshasa boherejwe muri iki gice cya Bibogobogo mu gihe mu ntangiriro za kiriya cyumweru gishize mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge hageze abarwanyi benshi bo mu mutwe wa m23, bakaba barazanye n’umugaba mukuru w’ingabo za Twirwaneho, Brigadier General Charles Sematama uzwi cyane nk’Intare-Batinya, nyuma y’aho avuye muruzinduko i Bukavu aho yari yaragiye kwivuza nk’uko yakomeje abivuga.
Leta kohereza aba basirikare benshi aha mu Bibogobogo bikavugwa ko biri mu rwego rwo kugira ngo barinde umujyi wa Baraka udafatwa n’aba barwanyi bo muri Twirwaneho na m23. Usibye ko hari n’andi amakuru avuga ko biri mu nzira zo kugaba igitero kuri abo barwayi bageze mu Minembwe.
Abasirikare babarirwa mu magana ni bo bamaze koherezwa mu Bibogobogo, aho banashyinze amakambi mu duce dutandukanye hari nk’iyashyinzwe mu irango rya Ugeafi irebwa na Colonel Karateka, irango rya Gipimo hafi n’umuhana wa Magaja, nanone kandi indi kambi yashyizwe mu Bivumu, Rurimba, Kavumu n’indi iri muri Bibogobogo centre, ari nayo yari hasanzwe irebwa na Colonel Ntagawa Rubaba.
Hagataho, agace ka Bibogobogo kavugwamo aya makuru yavuzwe haruguru, bizwi ko gatuwe cyane cyane n’abo mu bwoko bw’Abanyamulenge, kakaba gaherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.